Gahunda yoguca Amashashi

Kubijyanye na Wikipedia
Amashashi

Igihugu cy’u Rwanda cyafashe icyemezo cyo guca amasashi burundu bituma hongerwa isuku mu gihugu ndetse n’ibidukikije birabungwabungwa.

Igihe gahunda yatangiraga yoguca Amashashi[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guca amashashi inashyiraho itegeko rihana uyakoraresha ndetse n’uyinjiza mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) kivuga ko hashyizweho itegeko ryo gukumira pulasitike n’amashashi mu Rwanda kuko byangiza ubutaka bigateza n’ibibazo birimo imyuzure n’ibindi.[1]Mu nama nyunguranabitekerezo iherutse guhuza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego, bamwe mu bikorera bagaragaje ko bagifite ikibazo cyo kubona ibyo bapfunyikamo bisimbura pulasitike n’amasashi.Ni umwanzuro wafashwe mu mwaka 2008 hagamijwe gukumira ingaruka pulasitike n’amasashi biteza mu Rwanda ariko kugeza ubu haracyari ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo ku buryo byatumye intego itagerwaho.[2]Kurengera ubutaka hirindwa kubushyiramo amasashi bizafasha abahinzi guhinga bakeza. Bigomba no gukorwa harengerwa ibidukikije kugira ngo n’abazadukomokaho bazasange ubutaka buhari bushobora guhingwa bukera.

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Hatowe itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama mu mwaka 2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe.By’umwihariko ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi, ubuhinzi n’amashyamba, itwarwa ry’imyanda n’isukura, ubwubatsi, ibikoresho by’inganda n’ibikorwa by’amacapiro ni byo byemerewe gusaba urushushya rwo gukoresha amasashi cyangwa pulasitike zikoreshwa inshuro imwe.[1]Nyuma y’umwanzuro wo guca amasashi mu gihugu, u Rwanda rwatangiye na gahunda yo kubyaza umusaruro ibikoresho bikoze muri pulasitike, aho hatangiye imishinga yo kubibyazamo ibindi bikoresho aho kubijugunya ngo byangize ibidukikije.Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe gahunda yo guca ikoreshwa ry’amashashi mu Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, haracyari abavuga ko amashashi atazacika burundu ngo bikunde.Ibi bigaragarira no mu mirimo itandukanye abantu bakora, aho usanga hakiri udusigisigi tw’ikoreshwa ry’amashashi cyane cyane mu bucuruzi buciriritse nubwo hari n’ibicuruzwa biza bipfunyitse mu mashashi.[2]Hashize igihe kinini mu Rwanda abantu bapfunyika ibyo bahashye cyangwa ibyo batwaye mu bitwarwamo (envelops) bikoze muri palasitiki ari byo byitwa amashashi. Nyuma yo kubona ko amashashi menshi yandagaraga bikabangamira ibidukikije kuko yabuzaga amazi gucengera mu butaka no mu bundi buryo, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo ko gukoresha amashashi bitemewe hatangira gukoreshwa ‘emballage’ zikoze mu mpapuro kuko zo zibora mu gihe amashishi yo ataboraga kandi akagenda aniyongera.Nubwo ariko amashashi yaciwe ntibibuza ko agikoreshwa, cyane cyane mu bacuruzi baciriritse no mu binjiza ibintu mu Rwanda biva aho bikorerwa bipfunyitse mu mashashi. Igikwiye kumvikana neza ni uko amashsashi afite ingaruka mbi nyinshi ku bidukikije, icyakora na none hari abakiyakoresha.[2]

Gucibwa kwa Amashashi icyo byafashije[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma y’umwanzuro wo guca amasashi mu gihugu, u Rwanda rwatangiye na gahunda yo kubyaza umusaruro ibikoresho bikoze muri pulasitike, aho hatangiye imishinga yo kubibyazamo ibindi bikoresho aho kubijugunya ngo byangize ibidukikije.[1]Guca amasashi byanafashije abaturage kumenya guhanga imirimo muri iki gikorwa kuko bavuga ko uruganda rukusanya amasashi menshi kandi rwanatanze imirimo ku bakozi 70 bakora muri uru ruganda.Buri mwaka uruganda rutangira abaturage 210 batishoboye bo mu Murenge wa Mageragere ubwisungane mu kwivuza.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/guca-amasashi-byagize-akamaro-ku-gihugu-no-ku-bidukikije-rema
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/hari-abagitsimbaraye-ku-gukoresha-amashashi.html