Gahunda yo kugabanya igiciro cy’ifu n’icy’ifumbire muri Kenya
Ubuzima buhenze ngo ni ikibazo kigoye Abanya-Kenya benshi, aho ubu ngo ikipi y’ibiro bibiri by’ifu y’ubugari yazamutse ikava ku Mashilingi ya Kenya Ijana ikagera kuri magana abiri.Abanya-Kenya benshi ngo bari bamaze iminsi bataka kubera kuzamuka kw’ifu aho ipaki y’ibiro bibiri igura 200KSH ivuye ku 100KSH, ariko Perezida Ruto yarabahumurije avuga ko yatangiye ibiganiro na Minisiteri ishinzwe iby’ubuhinzi, kandi ko ibintu bizagenda neza.[1]
Gahunda bateguye
[hindura | hindura inkomoko]Imvura nkeya igitangira kugwa, twatangiye gushyiraho gahunda zo gushaka uko hari imifuka miliyoni 1.4 y’ifumbire izaboneka ku buryo bworoshye, aho umufuka w’ibiro 50, uzagura 3500KSH,uvuye ku 6500 KSH’’.[1]Perezida Ruto yavuze ko ibyo biciro bishya by’ifumbire bizatangira gukurikizwa kizahera ku itariki 19 Nzeri mu mwaka 2022, ibyo bigakorwa Guverinoma igerageza kuvugurura urwego rw’ubuhinzi muri icyo gihugu.kandi yatangaje ko azazamura imishinga minini izafasha icyo gihugu gukomeza gutera imbere mu bijyanye n’ubukungu.