Gahunda yo kubyaza umusaruro Imyanda itabora

Kubijyanye na Wikipedia
Imyanda

Kuva mu mwaka wa 2007 mu Rwanda hatangiye gahunda yo guca amasashi naho mu mwaka 2019 hatangira gahunda yo kubuza ikoreshwa ry’ibikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda hasanzwe sosiyete zikusanya imyanda ziyijyana mu bimoteri byabugenewe ndetse n’izibyaza umusaruro imwe muri iyi myanda cyane cyane ifumbire cyangwa ibikoresho by’ubwubatsi bivanwa muri palasitiki byakoreshejwe.[1]Bavuga ko Imyanda itandukanye iri ku rwego rwo hejuru mu koheraza imyuka ihumanya ikirere, aho kuyibyaza umusaruro byagabanya iyi myuka ku gipimo cya 45%.[2]Bamwe mu bitabiriye inama yiga ku bukungu bwisubiranya basanga haramutse hashowe imari mu kubyaza umusaruro imyanda, byagira inyungu nyinshi zirimo no guhanga imirimo.Ku rundi ruhande ariko abahanga basanga ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu gushaka amafaranga ashorwa muri uru rwego ndetse no gutanga ubumenyi buhangije ku bikorera bifuza kubishoramo imari.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuseke.rw/2022/12/hatangijwe-gahunda-yo-kubyaza-umusaruro-ibisanzwe-bifatwa-nkimyanda-itabora/
  2. https://umuseke.rw/2022/12/hatangijwe-gahunda-yo-kubyaza-umusaruro-ibisanzwe-bifatwa-nkimyanda-itabora/
  3. https://umuseke.rw/2022/12/hatangijwe-gahunda-yo-kubyaza-umusaruro-ibisanzwe-bifatwa-nkimyanda-itabora/