Gahamanyi viateur

Kubijyanye na Wikipedia

Gahamanyi viateur yavutse kuwa 16 werurwe 1995, avukikira mucyahoze ari akarere ka nyagisagara muntara ya Gisenyi, ubu ni akarere ka ngororero muntara y'iburengerazuba. Gahamanyi Viateur yavukiye rimwe n'umuvandimwe we bavuka ari impanga. Yakuze ari umwana ugira umuhate n'ishyaka ryo gukora cyane aho nyina umubyara ariwe Nyirambanjimpundu Delphine yakunze kugaruka kumyitwarire idasanzwe irimo gufata inshingano ndetse no kwita kubababaye. amashuri abanza Gahamanyi viateur yayize kuri ecole primaire ya BUNGWE. nyuma yo gutsinda ikizamini cya Leta yakomeje mucyiciro rusange atsinda kumanota meza cyane akomereza muri COLLEGE ADEC- RUHANGA. yakomeje kugira umuhate cyane aho yasoje amashuri yisumbuye mumwaka 2014 mw'ishami ry'ibinyabuzima, ubutabire n'imibare. Gahamanyi Viateur yakomereje muri Kaminuza y'U Rwanda mw'ishami ry'uburezi. yasoje kaminuza mumwaka wa 2016 ahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza, mumwaka 2017 yigishije mumashuri y'isumbuye mucyigo yizemo cya COLLEGE ADEC RUHANGA.kuva 2018 kugeza 2019 yakoze muri FONERWA aho yari ashinzwe kwinjiza amakuru muri mudasobwa ibizwi nka Data entry mumirenge ya Gatumba,Kabaya,Bwira na Muhororo. kuva 2019 , Gahamanyi Viateur yigishije mucyigo cya GS St Pierre Nkombo aho yigishije igihe kirekire isomo ry'Imibare. kuva 2019 ninabwo kandi yatangiye gukunda no kwihugura mw'isomo ry'imibare. 2019 yagiye kwiga muri kaminuza ya KAMPALA UNIVERSITY aho yigaga amasomo y'imibare n'ubutabire ndetse no kubyigisha. mumwaka wa 2020 icyorezo cya Covid-19, cyatumye adakomereza muri iyo kaminuza, aho yahise ahindura akajya gukomereza muri kaminuza ya KIBOGORA POLYTECHNIC. yakomeje kugira umuhate n'ubushake byatumye ahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mubigendanye no kwigisha imibare n'ubugenge (Bachelor's degree in mathematics and physics with education). mumwaka wa 2022, Gahamanyi viateur yakomeje icyiciro cya kaminuza icyizwi nka Masters Degree mukwigisha imibare(Masters Degree in Mathematics education) muri Kaminuza ya MOUNT KENYA UNIVERSITY. Gahamanyi viateur yakomeje kandi kujya yitabira amahugurwa agendanye n'isomo ry'imibare, aha twavuga nk'ayateguwe na African Mathematical School and conference yabaye kuya 18 kamena kugeza 29, 2023. gahamanyi kandi yagiye atsindira ibihembo aha twavuga n'igihembo yahawe cy'umwarimu wahize abandi mukarere ka Rusizi cyatanzwe na African Mathematical Sciences (AIMS).