Gaby kamanzi

Kubijyanye na Wikipedia

Irene Ingabire Kamanzi ni umuhanzi wa menyekanye hano mu rwanda cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya uzwi kw'izina ry'ubuhanzi nka Gaby Kamanzi (wavutse 1981) uririmba indirimbo ziramya Imana .[1]

Ubuzima bwite[hindura | hindura inkomoko]

Gaby Kamanzi yavukiye i Lubumbashi muntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mumuryango w'abana batandatu[2] akaba ari umwana wa karindwi akaba yaratangiye kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yigaga mukigo cy'ishuri cya St Esprit giherereye mu karere ka Nyanza mu 1997 muri Singiza Ministries nyuma yo kwakira agakiza [3]

Urugendo rwe mumuziki[hindura | hindura inkomoko]

Gaby Kamanzi ufite izina rikomeye mumuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda benshi bakunze kumwita Malayika wa Gospel muri 2021 akaba yarasohoye album(alubumu) yise Emmanuel. Inzu imutunganyiriza umuziki ikaba yitwa Moriah Entertainment akaba yaravukiye mumuryango w'abahanzi harimo se umubyara, Nyina na murumuna we Pastor Lysette Karasira, Gaby Kamanzi akaba yaramenyekanye mu Rwanda ndetse no mukarere k'ibiyaga bigari kubera ubuhanga bwe bw'ijwi no kuyobora abandi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avugako mubahanzi bo hanze y'u Rwanda akunda cyane harimo umunya Austraria Darlene Zschech ndetse n'umunye Kongo Amanda Malela.[4]

Gaby Kamanzi akaba yaramenyekanye cyane mundirimbo yitwa amahoro ndetse ni zindi nyinshi akaba amaze no gutwara ibihembo bitandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze nka Salax, Groove Awards[5] ndetse na Sifa Rewards.[6]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/gaby-kamanzi-w-imyaka-36-yasubije-abarambiwe-no-kuba-atarashaka-umugabo
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/gaby-kamanzi-asaba-ko-abantu-bamukuraho-igitutu-cyo-gushaka-umugabo-video
  4. https://web.archive.org/web/20220808064859/https://agakiza.org/Gaby-Kamanzi-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Emmanuel.html
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/64416/gaby-kamanzi-yujuje-imyaka-34-y-amavuko-menya-ikintu-kimubabaza-cyane-mu-buzima-64416.html
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/72050/gaby-kamanzi-yahigiye-imana-umuhigo-nyuma-y-ibihembo-2-bikom-72050.html