Faysal

Kubijyanye na Wikipedia

Ngeruka Fayçal wahisemo kwiyita Kode ukorera umuziki mu Bubiligi,[1] ni umwe mu bahanzi bamamaye mu muziki nyarwanda[2] mu myaka yo hambere nawe akaba umwe mu bafashe iya mbere mu kuwuteza imbere mu bihe byari bigoye.

Uyu muhanzi ni umwe mu bamamaye cyane mu Rwanda[3] mu muziki mu myaka irenga icumi ishize. Yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe ‘Impeta’ yabaye n’ikirango kuri we, ‘Ikirungo’, ‘Ese uzabyihanganira’, ‘Igikomere’, ‘Sinzahinduka’ yakoranye na Urban Boyz n’izindi.

Yakoze indirimbo nyinshi[4] zitandukanye zatumye ubuhanga bwe bushimwa na benshi ndetse zirakundwa ku buryo buhambaye zinatuma anitabira amarushanwa atandukanye mpuzamahanga arimo ‘Imagine Afrika’ na ‘Idols 2007’.

Reba aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/82929/faysal-kode-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo-ye-sheri-ny-82929.html
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-28. Retrieved 2022-09-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/119611/rifunguye-amarembo-kuri-bose-faysal-kode-yatangije-irushanwa-ryumuziki-loko-stars-rizahita-119611.html
  4. https://ar.umuseke.rw/ngeruka-faysal-kode-agiye-kuza-gukorera-igitaramo-i-kigali.hmtl