Eric Senderi
AMATEKA YA SENDERI HIT ... Ni muntu ki?
Eric Senderi Nzaramba ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Afro Beat, wamenyekanye cyane ku mazina ya "Eric Senderi" cyangwa "Senderi International Hit"[1] . uyu muhanzi akaba ari umwe mu bakunze kwifashishwa mu bitaramo birimo gahunda za Leta n'ibindi bitaramo.[2]
Eric Senderi Nzaramba, yavukiye mu Ntara y’I Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali.
Yavutse ku itariki ya 15 Werurwe 1977. Avuka mu muryango w’abana icyenda, ubu hasigaye babiri. Se yitwa Ndikumwami Yohana, Nyina akitwa Mukaderevu Esperanse. Amashuri abanza yayigiye I Nyarubuye n’ay’imyuga atatu.[Ni umuhanzi 1]
Nyuma yaje kujya mu gisirikare cy’inkotanyi gutabara, yaje kuva mu gisirikare mu 2007.[3]
Yinjiye mu buhanzi akiri muto ari mu itorero ry’aho yari atuye hitwa Nyarutunga gusa no mu gisirikare yari utera indirimbo (Ossi Morale) ari nabyo byaje kumufasha mu buhanzi bwe. Atangira guhimba indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.[4]
Yakoze nk’iyitwa "Intimba y’Intore z’Imana, Humura ntibizongera, Nyarubuye Iwacu, Twigirire Icyizere" n’izindi nyinshi zigera kuri 42. Izi ndirimbo zikaba zinafite amashusho yazo. [ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru 1]
Nyuma yaje gukora n'indirimbo zivuga ku buzima busanzwe, nk’iyitwa "Turi mu muvuduko, Cyimbagira, Abanyamujyi, Abanyarwanda Twaribohoye, Abasore Bariho Nta Cash, Reka Jarousie, Ndanyuzwe, Sofia, Umunyana, Kora, Abareyo, APR Fc, Sukura Umujyi," n’izindi nyinshi.[Ni umuhanzi 2]
Yahawe ibikombe
Senderi yagiye hegukana ibikombe harimo icyo yahawe n’Umujyi wa Kigali cy’indirimbo yitwa Sukura Umujyi. Iki gikombe cyamuhesheje itike yo gutembera muri Afurika y’Epfo na Madagascar. Yaje no gutoranywa mu bahanzi batatu muri Afurika bafite indirimbo zishobora guhoza abana bahuye n’imitingito ku isi, imyuzure, Jenoside n’ibindi biza.[ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru 2]
Yahawe igihembo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo kujya muri America(muri Mexico) gushyigikira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 aho yari iri mu gikombe cy’isi. Aha yahawe n'umwanya wo kuririmba muri icyo gikombe cy'isi.[5]
Senderi ni umwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya 'Primus Guma Guma Super Star' inshuro eshatu zikurikiranya. Yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya 'Salax Awards' abyegukana inshuro eshatu.[6]
Yabashije no kwegukana ibihembo nk'umuhanzi ukunzwe cyane n'abaturage muri 'Kalisimbi Awards' naho yacyegukanye inshuro eshatu.[ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru 3]
Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi Nyarwanda babashije kuririmba muri Stade Amahoro ivuguruye yakira abantu ibihumbi 45.[ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru 4]
Senderi ni umuhanzi wagiye arangwa n'udushya twinshi haba mu bitaramo ndetse no mu buzima busanzwe harimo no kuba yarigeze kwitwa musaza wa Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane.[ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru 5]
amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/senderi-international-hit-agarukanye-indirimbo-nshya
- ↑ https://umuryango.rw/ad-restricted/article/avoka-y-indushyi-imanuka-ihiye-kandi-ibiryo-by-umunyamujyi-ntibibura-senderi
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
- ↑ Ni amakuru yakusanyijwe n'umunyamakuru wa www.mamb1.com
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
<ref> tags exist for a group named "Ni umuhanzi", but no corresponding <references group="Ni umuhanzi"/> tag was found
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
- ↑ ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru
<ref> tags exist for a group named "ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru", but no corresponding <references group="ww.mambo1.com ikinyamakuru kizewe mu Rwanda gitangaza amakuru"/> tag was found