Entreprise Urwibutso

Kubijyanye na Wikipedia
Ikibumbano kiranga Entreprise Urwibutso
Imodoka itwara ibicuruzwa byabo

Entreprise Urwibutso izwi nka Nyirangarama, aho ari kampani yashizwe na Rwiyemezamirimo witwa Gerard Sina, yasobanuriye byihariye aho abitabiriye imurikagurisha ry’i bikorerwa mu Rwanda, aho serivisi itanga zishingiye ahanini ku buhinzi, ku muvinyo (Wine).[1]

Ibyo Bakora[hindura | hindura inkomoko]

Entreprise Urwibutso ibafitiye udushya twinshi dutandukanye turimo nko gufata amafunguro mutaramiwe n’a babyinnyi benshi, abahanzi, abakorobate, ndetse n'itorero rya kinyarwanda. Niho honyine usanga ibyo kurya wiyarurira kandi ugahitamo ibyo ushaka kurya, hari inyama zokeje z’ubwoko bwose kandi ziryoshye. Unahasanga kandi amata meza y’umwimerere, hari ikivuguto n’inshyushyu ku babikunda ndetse ntiyibagiwe n’abafata agahiye.[2]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Entreprise Urwibutso, bimaze kubaka izina ku isoko ry'ubucuruzi mu Rwanda no mu mahanga harimo ibyo bakora birimo Agashya, Akabanga, Akarusho, Akandi, Akarabo, Divayi ikorwa mu bitoki, amafu y’Akanozo, urwibutso n’ibindi bikorwa mu bihingwa byo mu Rwanda.[3]

Amashuri[hindura | hindura inkomoko]

Entreprise Urwibutso kandi iramurika serivisi itanga zitandukanye zirimo nk’izitangirwa mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro ryitwa ni College Foundation Sina Gerard, Turashaka kwigisha abana b’abanyarwanda imyuga n’ubumenyingiro no kwihangira umurimo ariko cyane dushingiye kuri Laboratwari n’inganda biri kuri Nyirangarama, Abize muri iri shuri ntabwo bagorwa no gushaka aho bimenyereza umwuga kuko bitewe n’icyo yize ahita yimenyereza muri iki kigo cya Entreprise Urwibutso ndetse abarangijemo benshi bagahabwamo rwose akazi.[3][2]

Amashkiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umwezi.rw/?p=10596
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/entreprise-urwibutso-yongeye-guhabwa-igihembo
  3. 3.0 3.1 https://mail.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/enterprise-urwibutso-yiyemeje-gufata-neza-abayigana-muri-made-in-rwanda-expo