Ecole secondaire du saint esprit de nyanza
Ecole secondaire du Saint Esprit de Nyanza ni rimwe mu mashuri yisumbuye ari mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ryatangiye mu mwaka wa 1964. Ni ishuri Gatorika rifatanya na leta y'u Rwanda rikaba riherereye hafi ya kiliziya Christ Roi.
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Roho Mutagatifu rya Nyanza ryatangiye mu mwaka w'amashuri 1963-1964 ritangijwe na Padiri Theophile Horsten. Icyo gihe ritangira ryitwaga Ecole des Moniteurs Auxiliares. Nyuma yaho gato ryahinduriwe izina ryitwa Ecole normale inferieure aha rikaba ryarigishaga ibijyane no gutegura abazaba abarimu mu mashuri abanza .[1]
Mu 1979 nabwo ryaje guhindurirwa izina ryitwa Ecole Normale inferieure Stella Matutina Kugeza mu 1982 ubwo ryafataga izina rya Normale primaire kugeza 1990 iri shuri ryakiaga abanyeshuri b'abahungu gusa,muri uwo mwaka niho ryatangiye kwakira ibitsina byombi abahungu n'abakobwa nyuma rihindurirwa izina ryitwa Ecole normale du Saint Esprit. [2]
Mu mwaka wa 1998 ishami ry'inderabarezi ryakuweho muri iki kigo hazanwa andi mashami atandukanye nk'icungamari n'ubucuruzi, amategeko n'ubutegetsi,imibare. ibidukikije n'ubugeni hakaba n'ikiciro rusange ni nabwo ryahinduye izina ryitwa Ecole Secondaire du Saint Esprit. [2]
Imikorere Yaryo
[Hindura | hindura inkomoko]Iri shuri kuri ubu ryakira abahungu n'abakobwa bo mucyiciro rusange ndetse no kiciro kisumuyeho mu mashami y'imibare,ibidukikije ,ubugenge.. kuburyo abanyeshuri baharangiriza buri mwaka bajya muri Kaminuza mu gihungu no hanze yacyo.[3]
Amashakiro
- ↑ https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/Nyanza-Ishuli-ryisumbuye-rya-St-Esprit-ryizihije-isabukuru-y-imyaka-50-rimaze
- ↑ 2.0 2.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ishuri-ryisumbuye-rya-saint
- ↑ https://police.gov.rw/media/news-detail/news/ku-bufatanye-na-polisi-abanyeshuri-bo-mu-ishuri-rya-saint-esprit-bakoze-urugendo-rwo-kurwanya-ibiyob/?tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Bactio