Dufatanye kurera abana

Kubijyanye na Wikipedia

Dufatanye kurera bana ni uburyo bwihariye bwo kwita ku bana bitewe inkunga cyangwa bigakorwa n'umukoresha. bishobora kuba nk'irerero cyangwa bikaba ari nk'inshingano rusange za sosiyete . Ishobora guha ababyeyi bakora akazi amahirwe yo kuringaniza umurimo-ubuzima . Amashyirahamwe atera inkunga kwita ku bana ashobora kongera ubudahemuka bw'abakozi ,kugabanya abakozi basiba akazi, kugabanya ikiruhuko gihabwa uwabyaye no kunoza akazi.

Ingengabihe[hindura | hindura inkomoko]

Ibigo byatangiye gahunda yo kwita ku bana ku bakozi bato b' ibisekuruza Y, benshi muri bo bifuza gushyiraho umurimo n' ubuzima biringaniye bagakomeza akazi kabo kandi bakabona n' amafaranga. Ababyeyi benshi bakora bahura n’ibibazo nko kubura ahantu hisanzuye mu bigo rusange byincuke , gahunda zidakwiye, serivisi zihenze zo kwita ku bana mu mashuri y'abana y'igenga no mu marerero, serivisi ziciriritse cyangwa kumarana igihe gito n'umwana. Gahunda zo gufatanya kwita kubana zigamije gukemura ibi bibazo. Porogaramu nk'izo zikubiyemo ibi bikurikira:

  • Isosiyete itanga ahantu hashya ho kwita ku bana
  • Ingengabihe ishyirwaho ku masaha babyeyi bakora akazi
  • Isosiyete irashobora kwishingira ibyakenerwa byose cyangwa igafatanya n'ababyeyi
  • Umwimerere mwiza (kubera gahunda yo gushaka abakozi, uburezi burambye, iterambere ryabarimu)
  • Igihe kinini cyo kumarana nabana (mugihe cyo bimuwe)

Icyitegererezo[hindura | hindura inkomoko]

Buri gahunda iha abana imikurire myiza hamwe nicyitegererezo cyuburezi cyateguwe nabarimu babishoboye

  • Nido(ifu y'amata) ihabwa abana kuva ku myaka 0 kugeza ku myaka 1
  • ihuriro ry'abana bafite myaka 0–3
  • Ishuri ry'incuke / ihuriro ry'abana bafite imyaka 3-6
  • Kwita ku bana basubiye inyuma mumikurire 0–3 и 3-6
  • Kampu y'abana bafite imyaka itandukanye (kuva kuri 3 kugeza kuri 14) muminsi y'ikiruhuko

Inyungu zishoboka[hindura | hindura inkomoko]

  • Kongera ubudahemuka bw'abakozi bose
  • Kubungabunga abakozi mu gihe cy'ikiruhuko cyo kubyara
  • Kugabanya abakozi basiba akazi kubera kubyara
  • Kugabanuka kw'amafaranga yo kwivuza
  • Kongera umusaruro w'abakozi
  • Kongera imbaraga mu kureberera no kwita ku nshingano z'umukoresha
  • Iterambere ryumuryango ushingiye kumico yibigo
  • Amafaranga yazigamye mu gushaka no guhugura abakozi bashya

Reba[hindura | hindura inkomoko]