Dubai: Hagiye kubakwa umuhanda ugezweho w’ibilometero 93 wahariwe abanyamaguru

Kubijyanye na Wikipedia

Umujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ugiye kubaka umuhanda ugezweho wahariwe abanyamaguru gusa, uzaba ureshya n’ibilometero 93.

Uyu muhanda utaratangira kubakwa ariko wakorewe igishushanyo mbonera, witezweho gufasha abasaga miliyoni eshatu batuye Dubai, kubasha kugera mu bice bitandukanye by’uwo mujyi bidasabye gukoresha ibinyabiziga, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kwita ku buzima bw’abaturage.

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Dubai yifuza ko abayituye mu 2040, nibura abagera kuri 80 % bazaba bakoresha amaguru n’amagare mu ngendo hagamijwe kurushaho kubungabunga ibidukikije.

Uyu muhanda mushya wiswe ‘Loop’ uzaba ukozwe mu buryo bworohereza abagenda n’amaguru ndetse n’abanyamagare, ku nkengero zawo hateyeho ibiti bifasha abantu kubona umwuka mwiza.

Ni umuhanda uzaba uhuza uduce dutandukanye twa Dubai ku buryo abenshi mu baturage batazajya bifuza gutega imodoka cyanga ubundi buryo bw’ibinyabiziga.

Ibikorwa remezo byose bizaba biri kuri uwo muhanda, bizajya bikoresha ingufu z’amashanyarazi, ni ukuvuga akomoka ku mirasire y’izuba. Ni mu gihe amazi nayo azajya akoreshwa, hazashyirwaho uburyo ku buryo yongera kwifashishwa mu kuhira.

Uyu mushinga nuramuka wuzuye, uzaba ari uwa mbere ku isi ukozwe mu buryo burengera ibidukikije, by’umwihariko mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’ingendo.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2024, mu gihe abanyamagare bazatangira kuwifashisha mu 20240. Uzubakwa n’abikorera.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/dubai-hagiye-kubakwa-umuhanda-ugezweho-w-ibirometero-93-wahariwe-abanyamaguru