Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA
Dr. Jean Paul NGARUKIYIMANA
[hindura | hindura inkomoko]Umunyarwanda w’impuguke mu bumenyi bw’isi n’imitere y’ikirere (Geophysist) akaba
n’umushoramari mu gihugu cy’ubushinwa.[1] Ubushakashatsi bwe bwibanda cyane kubijyanye
n’imihindagurikire y’ikirere(climate change ), [2] no kurengera ibidukikije; Yabaye ushinzwe
ibikorwa bya tekinike n’ubushakashatsi (Technical Director) mu kigo cya Jiangsu Hongyang
Quartz Products Co., Ltd kuva muri Mata, 2021; nyuma yo kuva mu kigo gitunganya iby’amabuye
y’agaciro cya Jiangsu Universe Jewelry Co., ltd . mu gihugu cy' bushinwa.[3]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA
[hindura | hindura inkomoko]yavukiye mu Rwanda mu mwaka w’I 1989 akaba arinaho yize
amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’icyiro cya mbere cya kaminuza (Bachelor) . Nyuma yo
kurangiza Kaminuza 2012, mu ishami ry’ubugenge muri Kaminuza y’ u Rwanda yahise ajya
gukomereza amasomo ye mu gihugu cy’ubushinwa . Kuva muwa 2012 yize ururimi rw’igishinwa
muri kaminuza ya Chonqing Normal University [4] ahava ajya kwiga icyiciro cya kabiri cya
kaminuza mu mujyi wa Nanjing muri kaminuza ya Nanjing University of Information Science and
Technology mu ishami ry’ubumenyi muby’ikirere (Master of science in meteorology).[5]
Ibikorwa by'indashyikirwa
[hindura | hindura inkomoko]Mugihe yigaga ikicyiro cyakabiri cya kaminuza yabaye umwe mubanyeshuri bindashyikrwa [6] ahabwa
n’inshingano zo kuyobora bagenzi be biga ibijyanye n’ubumenyi mu by’ikirere[7]. Amaze
kurangiza Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakomereje muri Kaminuza ya University of
Science and Technology China (USTC) imwe muri kaminuza za mbere zikomeye mu gihugu
cy’ubushinwa,[8] ahakura impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bumenyi bw’isi n’ikirere. Dr Jean
Paul yabaye umuyobozi wa USTC -African students Association (ASU) na USTC- Foreign Students
Association ubwo yigaga muri USTC Kuva muri Mata 2021.
Imirimo Akora
[hindura | hindura inkomoko]Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA
n’umuyobozi ushinzwe ibya tekinike n’ubushakashatsi mu kigo cya Jiangsu Hongyang Quartz M
Products Co., Ltd [9] akaba n’umuyobozi mukuru wa Nanjing Shengren Business Consultancy
Company
Ibindi Bikorwa
[hindura | hindura inkomoko]Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA ni impuguke akaba n’umushakashatsi w’umwuga mubijyanye
n’ubumenyi bw’ikirere. Muri 2018 yatumiwe n’ikigo cy’abanyamerica gishinzwe kubika amakuru
y’ibipimo by’ikirere cyitwa NOAA National Climatic Data Center[10] mu nama yiga ku
iteganyagihe ry’igihe gito [11]. Usibye ubucuruzi bujyanye n’ibikomoka kumabuye y’agaciro,[12] Dr
Jean Paul yashinze ikigo gifasha abacuruzi babanyafurika kubona ibicuruzwa mu bushinwa cyitwa
Nanjing Shengren Business Consultancy Company[13] akaba ari nawe muyobozi mukuru wacyo.
Yakoreye ibigo by’ubucuruzi mu gihugu cy’ubushinwa harimo Jiangsu Universe Jewerly Co., ltd
kuva muri Nzeri 2020 kugera Werurwe 2021 na Jiangsu Hongyang Quartz Products co., Ltd kuva
muri Mata 2021.
Umuryango
[hindura | hindura inkomoko]Dr Jean Pual NGARUKIYIMANA yashakanye na Nadege Muhimpundu babyarana umwa umwe
w’umuhungu Nziza Liam Lior Tivon.
Reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.wcrp-climate.org/s2s-s2d-2018-posters/s2s-s2d-2018-list-posters
- ↑ https://www.researchgate.net/profile/Jean-Paul-Ngarukiyimana
- ↑ https://news.nuist.edu.cn/2015/0330/c1150a82262/page.htm
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-08-23. Retrieved 2021-08-25.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://news.nuist.edu.cn/2015/0330/c1150a82262/page.htm
- ↑ https://www.wcrp-climate.org/s2s-s2d-2018-posters/s2s-s2d-2018-list-posters
- ↑ https://news.nuist.edu.cn/2015/0330/c1150a82262/page.htm
- ↑ https://en.ustc.edu.cn/
- ↑ http://www.quartzhy.com/index.html
- ↑ https://www.ncdc.noaa.gov/
- ↑ https://www.wcrp-climate.org/s2s-s2d-2018-posters/s2s-s2d-2018-list-posters
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-08-27. Retrieved 2021-08-27.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-03-02. Retrieved 2021-08-27.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)
Izindimbuga wasura
[hindura | hindura inkomoko]https://loop.frontiersin.org/people/1230737/overview
https://ustc.academia.edu/NGABOPAUL
https://www.researchgate.net/profile/Jean-Paul-Ngarukiyimana
https://library.wmo.int/index.php?lvl=author_see&id=12178#.YSTyL2nfZkw