Dr Annette Uwineza

Kubijyanye na Wikipedia

Dr Annette Uwineza[hindura | hindura inkomoko]

Madam Dr Annette Uwineza ubusanzwe ni umwarimu wigisha muri Kaminuza yu Rwanda akaba inzobere mubijyanye

n'imiterere y'umubiri w'umuntu ikindi kandi akaba numwe mubashakashatsi bashimiwe mu mwaka wa 2021[1] nyuma yo

gukora ubushakashatsi mu bya siyansi mu karere k'Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.[2]

Imirimo ye kugeza ubu akora[hindura | hindura inkomoko]

Madamu Dr Annette Uwineza ibyo akora ubu abifatanya no kuba umuyobozi wa service zihuriweho mubitaro

bya Kaminuza bya Kigali (CHUK)[3] akaba kandi yarakoze ubushakashatsi butandukanye mugusesengura ibizamini

by'abarwayi b'Abanyarwanda hifashishijwe mudasobwa,by'umwihariko ababaga bafite ibibazo n'imikurire y'ubwonko.

Akamaro kuri sosiyete[hindura | hindura inkomoko]

Dr Uwineza kandi numwe mubagore babera ikitegererezo abana babakobwa bakiri bato

mukubona ko byose bishoboka igihe umuntu ateye intambwe mukugera kundoto ifuza kugeraho

si ibyyo gusa kandi batanga n'umusaruro ugaragara ku Rwanda ndetse n'abanyarwanda.

Akamaro n'iterambere[hindura | hindura inkomoko]

mu mwaka wa 2021 mu Rwanda habereye umuhango wo gutanga ibikombe cyanga ishimwe kubagore [4]

bindashyikirwa cyangwa babera abandi urugero. kunshuro ya 12 uyu muhango ukorwa nikigo cyo m' Ubufaransa

kitwa L’Oréal Group gikora make up amavuta ndetse n'imibavu. binyuze mu kigo cyacyo gishinzwe guteza imbere imibereho myiza hibandwa ku bagore, Foundation L’Oréal ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). hashimwe abagore bageze kuri 20 bo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa sahara ari nabwo Madamu Dr Annette Uwineza yaje muri abo bagore bindashyikirwa mu mirimo yabo.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.facebook.com/igihe/posts/amafoto-dr-uwineza-annette-usanzwe-ari-umuganga-mu-bitaro-bya-kaminuza-bya-kigal/10159678427102114/
  2. https://kura.rw/rw/urugero-rwiza-ku-bana-babakobwa-abagore-10-bindashyikirwa-muri-siyansi-nikoranabuhanga-mu-rwanda/
  3. https://www.ncst.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=56023&token=4958f44b836980c206807a9be6a78a082cc4fca8
  4. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-uwineza-yahembwe-mu-bagore-20-bo-munsi-y-ubutayu-bwa-sahara-b-indashyikirwa