Dawe uri mwijuru

Kubijyanye na Wikipedia
Akarere ka Nyamasheke

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Ifoto ifatiwe mu kirere igaragaza umuhanda wo kuri Dawe uri mu ijuru.

Aha ni ku birometero bibiri gusa ukiva mu isantere  ya Mugonero mu karere ka Nyamasheke, hakaba  ku muhanda Rusizi-Karongi ukimara neza neza kurenga akarere ka  Nyamasheke  utangiye kwinjira mu Karere ka Karongi.[1]

amakorosi[hindura | hindura inkomoko]

Ukigera aha uhita usanganirwa n’amakorosi ateye ubwoba harimo niri ryiswe kuri “Dawe uri mu ijuru”, ikorosi ryitiriwe isengesho rikoreshwa na benshi mu madini atandukanye ku Isi.[1]

Uko byaje[hindura | hindura inkomoko]

Iyo twajyaga kugera aha hantu twabanzaga gusenga ngo tuharenge ku buryo bamwe mu banyabwoba  babanzaga kuva mu modoka  kugira ngo badahirima ndetse abasigaragamo babaga bahiye ubwoba basenga ngo dawe uri mu ijuru , dawe uri mu ijuru, twasubiraga inyuma inshuro ebyiri maze iya gatatu akaba aribwo tuhakata, kandi icyo gihe busi zari nkeya hakoraga iza Onatracom gusa, abantu babaga bahagaze abandi bicaye. Iryo sengesho ryazanwe niryo korosi ubundi ntabwo iryo zina ryagombaga kuza ni uko babaga basenga ngo baharenge amahoro kandi iyo basengaga babaga bagaruka kuri Dawe uri mu ijuru.[1]

Umuhanda wa Dawe uri mw'ijuru

Umuhanda[hindura | hindura inkomoko]

Abanyuraga muri uyu muhanda nta kabuza batekerezaga ko bashobora kuhasiga ubuzima mu gihe hatabaye impuhwe z’Imana. Kugeza ubu haratunganyijwe  umuhanda ugurwa ndetse banashyiramo kaburimbo.Uyu muhanda yari umuhanda w’itaka iyo umushoferi yarangaraga gato yibukaga yageze mu manga, Abantu iyo bageraga aha hantu  baravugaga bati wa Mana we umfashe ndenge aha hantu.Gusa aha hantu ntabwo hacyitwa kuri Dawe uri mu ijuru kukoigihamya cy’ impinduka ku miterere yaha hantu cyatumye iri zina rivaho ubu hahawe izina ryigisubizo ryitwa “Muri Yesu ashimwe.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.teradignews.rw/inkomoko-yahantu-hitwa-kuri-dawe-uri-mwijuru-ahantu-batumye-benshi-baba-abakirisitu/