DOT Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
DOT Rwanda

DOT Rwanda ni umuryango ukorera mu Rwanda udaharanira inyungu ufite inkomoko mu igihugu cya Canada, Ibikorwa by'uyu muryango ku isi byatangijwe na Madamu Janet Longmore[1] muri 2001 ubwo yatangiraga kumugaragaro uyu muryango ufasha urubyiruko guteza imbere ibikorwa byabo by'ubucuruzi bigamije iterambere aho muri Canada.[2] Uyu muryango wamenyekanye ku isi nka Digital Opportunity Trust (DOT) watangiye ibikorwa byo gufasha urubyiruko gushyira mu ibikorwa imishinga ifite udushya no guhindura sosiyeti nziza mu Rwanda uhashyira mu mwaka wa 2010[3], ubwo wageraga mu Rwanda bwa mbere witwa DOT Rwanda.[4] uyu muryango mu Rwanda uhagarariwe na madamu Violette Uwamutara ndetse akaba ari na African Region Advisor.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

DOT Rwanda nyuma yo kugera mu Rwanda yatangiye ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo guteza imbere imibereho myiza y'urubyiruko binyuze muri gahunda zitandukanye ifatanyije na Minisiteri y'ikoranabuhanga mu Rwanda (MINICT)[5] na Minisiteri y'urubyiruko (Miniyouth)[6] , zimwe muri izo programs; intore mu Ikoranabuhanda, Start up, Reach up, Innojo, Digital ambassador[7], Daring to Shift, Gera ku ntego, Girl street, nizindi. DOT Rwanda ikorana n'urubyiruko, abikorera, guverinoma, n’imiryango iharanira inyungu z'abaturage n'iterambere rigamije kubageza ku cyerekezo cy'iterambere no gutinyuka guhanga udushya.[7] Mu mwaka wa 2012 DOT Rwanda niho yabaye umufatanyabikorwa wa Minisiteri y'urubyiruko nkuko bivugwa na minisitiri Honorable Rose mary Mbabazi ufite urubyiruko mu inshingano ze [3] ni mu ijambo yagejeje ku abantu bari bitabiriye isabukuru y'imyaka icumi DOT Rwanda imaze ikorera mu Rwanda kuwa 31 Werurwe 2021. Umuyobozi wa DOT ku isi Janet Longmore yashimiye abayobozi b'igihugu ndetse anavugako yishimiye impinduka DOT Rwanda yagize mu iterambere ry'abanyarwanda mu myaka 10 Ishize yagize ati " amajyambere amaze gugerwaho kandi ikigaragara kuri njye nuko ingaruka za DOT Rwanda zagize uruhare runini muri societe yu Rwanda", kuri uwo munsi niho hashyizwe k'umugaragaro program nshya ya Daring to Shift igamije kongerera ubushobozi urubyiruko rukora ubucuruzi butandukanye aho izajya ifasha abakobwa cyangwa abagore ku kigero cya 70% ndetse n'abagabo 30% ariko batarengeje imyaka 35 yubukure.[3] Mu myaka 10 gusa DOT Rwanda yashyizeho ihuriro rikomeye kandi rishya ry’abanyeshuri 821 barangije muri porogaramu zitandukanye; abambasaderi b'ikoranabuhanga, abayobozi b’abaturage, hamwe n’abashya mu mibereho, bahaye imbaraga bagenzi babo ndetse n’abaturage.

Ibyagezweho[hindura | hindura inkomoko]

DOT Rwanda yahuguye urubyiruko yibanda ku kuzamura ubukungu burambye kuva mu 2010. Urubyiruko n’abagore barenga 62.000 mu Rwanda bitabiriye amahugurwa yo kongerera urubyiruko ubushobizi mukuyobora (youth leadership) , kwihangira imirimo, na gahunda zo guhanga udushya. Binyuze muri iki gikorwa, Abanyarwanda 109.000 (50%by'abagore) muri rusange bahawe ubumenyi bwa digitale, kwihangira imirimo no kuyobora, kwihangana, hamwe n’imiyoboro kugira ngo babone umutekano kandi batange imibereho myiza kandi bagire uruhare mu iterambere ry’abaturage [8][3]

Youth In ICT (both women and men), Rwanda

Muri Werurwe 2021, DOT Rwanda yatangije Daring to Shift (D2S) umushinga wimyaka ine ushyira abakobwa bakiri bato murwego rwo gukura kwuzuye. Uyu mushinga uzagaragaramo urubyiruko 7,650 (abakobwa 70% bakiri bato) bafite hagati yimyaka 18 na 35 bayobora ibikorwa byiterambere byiterambere ryabo mumiryango yabo hejuru yinkingi eshatu; 1) Gutezimbere ubucuruzi binyuze muguhuza ibikoresho nubuhanga bushya bwa digitale, (2) Gukoresha binyuze muri Digital [9]

Kuwa 17 Ugushyingo 2021 ba rwiyemezamirimo 40 ba Aspiring Social Entrepreneurs (abagore 31 n'abagabo 9) baturutse mu turere 20 bahawe ikigega cya prototyping hamwe na Digital Opportunity Trust (DOT) Rwanda, bikaba biteganijwe ko bizabafasha gufungura amahirwe mashya mbere yo kwinjira ku isoko[10][11]

Digital Opportunity Trust Rwanda "Digital Inclusion- Towards Equal access, skills and leadership for women and girls"

Akazi[hindura | hindura inkomoko]

DOT Rwanda itanga akazi k'urubyiruko rw'abakobwa cyangwa abagore bakiri bato ndetse n'abagabo batarengeje imyaka 35 y'ubukure biciye muri program zayo zitandukanye.[12]

Indanganturo[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.bloomberg.com/profile/person/20786936
  2. https://www.developmentaid.org/#!/organizations/view/131357/digital-opportunity-trust-dot-rwanda
  3. 3.0 3.1 3.2 3.3 https://www.newtimes.co.rw/featured/dot-rwanda-celebrates-10-years-youth-led-community-impact
  4. https://rwanda.dotrust.org/
  5. https://www.minict.gov.rw/news-detail/digital-ambassador-programme-to-connect-5-million-rwandans
  6. https://www.newtimes.co.rw/featured/dot-rwanda-celebrates-10-years-youth-led-community-impact
  7. 7.0 7.1 "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-03. Retrieved 2022-02-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-05. Retrieved 2022-02-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://www.newtimes.co.rw/featured/40-youth-awarded-prototyping-funds-during-4th-edition-dot-rwanda-gera-ku-ntego
  10. https://www.newtimes.co.rw/featured/40-youth-awarded-prototyping-funds-during-4th-edition-dot-rwanda-gera-ku-ntego
  11. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-03. Retrieved 2022-02-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  12. https://mucuruzi.com/digital-champions-and-business-coaches-at-digital-opportunity-trust-dot-rwanda-deadline-9-march-2021/