Jump to content

Cyiza Beatrice

Kubijyanye na Wikipedia

CYIZA Beatrice ( yavutse 23 werurwe 1983), avukira muri zayire, congo y'ubu, ni umwana w'umuhererezi mu muryango avukamo. Ise akaba yitwaga Athase NTIBANYURWA Nyina akitwa Beatrice BAZIZANE .

Imirimo akora ubu

[hindura | hindura inkomoko]

CYIZA Beatrice Ni Umuyobozi mukuru, W’Ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere muri Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda, agenzura iterambere n’ikwirakwizwa ry’amategeko, ingamba na gahunda bijyanye no kurengera ibidukikije, imihindagurikire y’ikirere no kurwanya umwanda. Binyuze mu myanya itandukanye n'amahugurwa, yakusanyije ubunararibonye mu micungire y’ibidukikije.[1]

Imirimo yakoze

[hindura | hindura inkomoko]

Mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’ibidukikije, yakoraga mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ubuhinzi nkumuhuzabikorwa w’ubuyobozi ushinzwe amasomo, kwagura no gukoresha ubushakashatsi.[2]

Mbere yibyo, yabaye umuyobozi ushinzwe igenzura n’ibidukikije mu kigo gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda (REMA) ndetse anakora nka Nagoya Protocol Focal point mu myaka irenga 7.Nkigihugu cyibanze kuri Protokole ya Nagoya, yayoboye imishinga itandukanye igamije kugenzura uburyo bwo kubona umutungo wa genetike ategura ingamba na gahunda zitandukanye.[3][4]

Mubushobozi bwe nk'umukozi ushinzwe kugenzura no gukurikirana ibidukikije; yakoze ibikorwa byo kugenzura ibidukikije kumishinga itandukanye ikorwa kandi akurikirana iyubahirizwa ry'amabwirizwa y’ibidukikije.[5][6][7][8]

  1. What would it take for Rwandan industries to adopt clean energy? | The New Times | Rwanda
  2. Beatrice Cyiza - IGC (theigc.org)
  3. Béatrice Cyiza | InforMEA
  4. Ms. Béatrice Cyiza (cbd.int)
  5. Beatrice | IPBES secretariat
  6. Circularity: a breakthrough strategy to tackle biodiversity loss (unep.org)
  7. Circularity: a breakthrough strategy to tackle biodiversity loss (unep.org)
  8. Circularity: a breakthrough strategy to tackle biodiversity loss (unep.org)