College of Science and Technology (CST)
College of Science and Technology ( UR-CST) ni ishuri rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga rya Kaminuza y'u Rwanda, iherereye mu Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Yahoze ari ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'ikoranabuhanga rya Kigali (izwi cyane kwizina rya KIST cyangwa Institut des Sciences et des Technologies de Kigali), nicyo kigo cya mbere cyibanda ku ikoranabuhanga mu mashuri makuru yashyizweho na leta y'u Rwanda.[1] KIST yashinzweho mu Gushyingo 1997. Abafatanyabikorwa bakomeye mu ishingwa ryayo ni Minisiteri y’Uburezi, UNIPOD mu Rwanda, na GTZ, uruganda rw’Abadage.
Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (CST) ryashinzweho na leta y'u Rwanda mwi ITEGEKO N ° 71/2013 Ryo ku wa 10 Nzeri 2013 rishyiraho kaminuza y' u Rwanda (UR) kandi rimenya inshingano yayo, imbaraga, imiterere n'imikorere nkishuri ry'ikoranabuhanga ryihariye mukwigisha no guhugura abakozi bafite ubumenyi buhanitse mubijyanye nubumenyi, n'ubumenyingiro hamwe nubwubatsi kugirango bakurikirane iterambere ry'igihugu.[2]
Mu rwego rwo kubahiriza ibyo leta yu Rwanda yiyemeje kugera ku ntego n’intumbero bigaragara muri EDPRS 2 y’igihugu ndetse na Vision 2020 yahindutse 2050 ubu, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) ni rimwe muri kaminuza esheshatu zihariye ziri munsi ya kaminuza y’u Rwanda. CST igira uruhare runini mu kwigisha no gukora ubushakashatsi, kwegera abaturage no gutera inkunga abikorera ku giti cyabo bafite akazi kabuhariwe.[3][4]
AMASHURI AYIGIZE MUKICIRO CYAKABIRI CYA KAMINUZA(schools In bachelors degree)[5]
1.Ishuri Ryigisha gukora ibishushanyo mbonera by'amazu nizindi nyubako ,ibidukikije n'imigereka yabyo.(School of Architecture and Environment).harimo ibyiciro bya:
- Igishushanyo Mbonera cy’Amazu (Architecture)
- Kubara n’Ubugenzuzi bw’Agaciro k’Ibyubakwa (Quantity Surveying)
- Imicungire n’Ibarura ry’Agaciro k’Imitungo Itimukanwa (Estate Management and Valuation)
- Yubumenyi bwisi n’Igenamigambi ry’Imijyi (Geography and Urban Planning)
2.Ishuri Ryigisha ubwubatsi bw'imihanda n'amazu, amashanyarazi, n'ubwubatsi bw'imashini ( School of engineering). Aha harimo
- Ubwubatsi bw'imihanda, amapoto n'amazu(Civil Engineering).
- Ibyerekeye amashanyarazi n'ingufu (electrical power Engineering).
- Ibyerekeye itumanaho n'ibyuma bya elegitoroniki(electronic and telecommunication).
- Ubukorikori n'ubwubatsi bw'imashini(Mechanical engineering).
- Nizindi zitandukanye.
3.Ishuri Ryigisha iby'ikoranabuhanga, mudasobwa, n'itumanaho( School of ICT). Zimwe muri porogaramu( program) zirimo ni
- Ibyerekeye mudasibwa n'umutekano wazo(computer science).
- Sisitemu z'amakuru n'ikoranabuhanga rya e-Government(information systems).
- Ubwubatsi n'iyandikwa rya porogaramu za mudasidwa(computer engineering).
4. Ishuri Ryigisha iby'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubumenyi ( school of mining and geology) .Naho harimo
- Mining Engineering (Ubuhanga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro).
- Applied Geology (Ubumenyi bw'isi n'amakoperative y'ubucukuzi).
5.Ishuri Ryigisha ubumenyi bw'ibanze nka Matematike, Ubugenge, Ubushakashatsi bw'imiti (Chemistry), n'Ibinyabuzima( school of science). Aha ho harimo
•Ishami ry'Imibare na Sitatisitiki (Mathematics and Statistics).
• Ishami ry'ubujyenge( physics).
•Ishami ry'ubutabire(, chemistry).
•Ishami ry'ibunyabuza( conservation biology).
INYUBAKO ZIGIZE IKIGO[1]
- SABE:iyi ni Inyubako y'ishuri ry'ubugeni mu guhanga inyubako (School of Architecture and Built Environment) yubatswe hifashishijwe inkunga y'Ibirunga by'u Rwanda n'amabuye y'amakoro. Ifite ibyumba 13 byo kwigiramo, ibiro, n'amalaboratwari ndetse naho abanyeshuri basuzumira imishinga yabo.
- Einstein Block (Building 19): Inyubako yitiriwe umuhanga Albert Einstein. Ikoreramo amashuri y'ubushakashatsi ikoranabuhanga n'ubugenge.
- Agaciro Block (Building 18): Inyubako ikoreramo ibiro byubuyobozi bw'amashuri amwe n'amwe n'ikigo cy'icyitegererezo cya ACEIoT, Imbere ya resitora zombi Yaba iyabanyeshuri Niyabarimu.
- Muhabura Block (Building 33): Inyubako nini ikoreshwa mu masomo atandukanye y'ibinjyanye n'ubwubatsi.
- Muhazi Block (Building 4): Inyubako ikoreshwa mu masomo n'amalaboratwari y'ubwubatsi (Civil Engineering). Ikaba imwe munyunsko zitageretse ziri muri CST.
- Dusaidi Students Hostel (Building 5) na Facebook: Inyubako z'amateka zikoreshwa nkamacumbi yabahungu.
- Female Hostels (Building 3): Inyubako zicumbikira abanyeshuri b'abakobwa biga muri iyi kaminuza. Ninayo nyubako kubona bwambere ukinjira muri CST unyuze Camp Kigali.
- Ikaze block: aha higiramo abanyeshuri biga mu ishuri rya science. Ari naho hari ivuriro kujyirango igize ikibazo abone ubutabazi.
- Kalisimbi block: iyi ni inyubako ya labolatwari zubutabire,ibinyabuza ndetse nikoranabuhanga.
- Workshops: izi ni inyubako abanyeshuri bo muri CST biga puratike bifashisha cyane cyane mumasomo yubumenyi ngiro.
- 1 2 https://ur.ac.rw/?College-of-Science-and-Technology-CST
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-22. Retrieved 2022-01-26.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://schoolsinrwanda.com/listing/college-of-science-and-technology-cst-ur/
- ↑ https://web.archive.org/web/20081009061704/http://www.ashdenawards.org/winners/kist05
- ↑ https://cst.ur.ac.rw/