Jump to content

Classic FC, ikipe ikomeje kwigarurira imitima y’Abanya Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

CLASSIC IKIPE IMAZE KWIGARURIRA IMITIMA Y'ABANYARWAMAGANA

kipe ya Classic FC yo mu karere ka Rwamagana ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira w’amaguru ikomeje kwigarurira imitima y’abatuye muri Rwamagana nyuma y’uko imaze gutsinda imikino yose mu rugendo rugana mu cyiciro cya kabiri.

Mu mpera z’icyumweru twasoje, ku itariki 27 Mata 2024, Classic FC yanyagiye Rhinos FC yo muri Kayonza ibitego 5-0 yuzuza umukino wa 6 idatsindwa muri iyi shampiyona y’icyiciro cya gatatu uyu mwaka.

Ni ibitego byatsinzwe na Niyonsenga Gentil watsinzemo 3 ahita yuzuza 16 amaze gutsindira iyi kipe muri uyu mwaka. Ibindi byatsinzwe na Kwubuntu Marius na Mbonimpa Jean Sauver.

Classic FC isigaje imikino 2 yo mu majonjora nyuma y’uko izerekeza mu makipe 12 azaba yazamutse mu Ntara n’Umujyi wa Kigali agatomborana, agahura hakavamo 2 azajya mu cyiciro cya kabiri. muriyikipe kandi hakaba hakinamo abakinnyi baturuka mumurenge wagishari urugero nka gapiteni wabo witwa Tuyishimire Jack bakunze kwita virijire, ndetse numuzamu wakabiri wa classic ariwe Nkusi j,yves