Christine Ashimwe

Kubijyanye na Wikipedia

Christine Ashimwe ni umunyarwanda rwiyemezamirimo uharanira kubaho mubuzima buzima ni umujyanama wabana babakobwa akaba numuvugizi. Niwe washinze Rwanda Clot Awareness Network (RCAN).akaba ari n'umuyobozi mukuru wayo.[1]

Amashuri[hindura | hindura inkomoko]

Ashimwe afite impamyabumenyi ihanitse mu bumenyi bw'ubuzima yibanda kuri siyanse y'ibidukikije yakuye muri kaminuza ya Cadi Ayyad, Marrakech, muri Maroc.Afite n' impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buringanire n'iterambere yakuye mu kigo cya kaminuza y'u Rwanda gishinzwe uburinganire. Kuri ubu arimo gukurikirana impamyabumenyi y'ikirenga muri Global Health Delivery muri kaminuza ya Global Health Equity.[2]

Ubuzima[hindura | hindura inkomoko]

Ashimwe ni umubyeyi w'abakobwa batatu akaba abana n'umuryango we i Kigali.[3]

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Muri Werurwe 2016, Ashimwe yashinze Rwanda Clot Awareness Network nyuma yo kurwara amaraso mu kuguru kwe kw'iburyo no mu bihaha byombi mukwezu kwa ukuboza 2015.[4] Nubwo yarwaye amaraso menshi mu bihaha no mu bwonko, ibi ntibyamubujije kwigisha abandi ibijyanye na trombose (amaraso).[5] Ahora ashishikajwe no gutanga amasomo yigisha abandi indwara trombose, kwigisha kubyerekeye ingaruka, ibimenyetso nimitere iiyo ndwara. Atanga ubuvugizi cyane cyane ku bagore batwite kuko yizera ko nta mugore ugomba gupfa igihe cyo kubyara. [4][6] Ashimwe yashyizweho nk’uhagarariye abarwayi ku nshuro ya mbere na komite nyobozi y’umunsi mpuzamahanga wa WTD (WTD) na International Society on Thrombose na Haemostasis (ISTH).[7]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

Ashimwe yahawe igihembo cyo gutangiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Thrombose World Thrombosis Day 2018 aba ambasaderi wumwaka.

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://rw.usembassy.gov/u-s-embassy-honors-three-rwandan-women-of-courage-2019/
  2. http://wtd.mikemelli.net/about/founders/christine-ashimwe/
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-11. Retrieved 2021-12-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. 4.0 4.1 https://www.newtimes.co.rw/news/rwandan-activist-be-feted-world-thrombosis-day
  5. https://www.theeastafrican.co.ke/tea/magazine/christine-ashimwe-s-fight-with-killer-clots--1404806
  6. https://www.gofundme.com/f/lets-bring-tina-closer-home-by-seeing-her-girls
  7. https://www.newtimes.co.rw/news/ashimwe-her-new-role-patient-representative-world-thrombosis-steering-committee