Christian Blind Mission

Kubijyanye na Wikipedia

Ubusanzwe mu Rwanda byai ikibazo gikomeye kubantu babana n'ubumuga kubona insimburangingo

ndetse n'inyunganirangingo kandi niyo zibonetse ziba zihenze kuburyo abafite ubumuga batabashaga

kuziguriira nkuko bigaragazwa na NCPD[1]

Christian Blind Mission (CBM)[2][hindura | hindura inkomoko]

Christian Blind Mission Cyangwa CBM mumagambo ahinnye ni abafatanya bikorwa hamwe n'itorero ry'abamgirikani

mu Rwanda mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Gahini bubatse ikigo gikora insimburangingo ndetse n'Inyunganirangingo

bigiye kunganira ababana n'ubumuga mu Rwanda cyane cyane muri ako Karere. ku itariki ya 18 Mata 2019 nibwo iki kigo

gikora Insimburangingo ndetse n'Inyunganirangingo cyatashwye kumugaragaro.

Imirimo n'Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

Iki kigo cyubatswe mu Karere ka Kayonza hafi y'Ibitaro bya Gahini, ni ikigo gifite ubushobozi bwo gukora ubwoko

320 bw'Insimburangingo ndetse n'Inyunganirangingo, iki kigo kandi kizajya gicumbikira abantu 46 baje kwivuza bafite ubumuga

ndetse kibashe no gusuzuma abandi 25 bivuza bataha byibuzaburi kwezi.

Umusaruro k'ubafite ubumuga[hindura | hindura inkomoko]

Ubwo iki kigo kibontse abafite ubumuga bazabasha kubona ao bagura insimburangingo ndetse n'Inyunganirangingo bakeneye

kuburyo bworoshye kandi budahenze kuko nabafite ubushobozi buke bazabasha kuzibona kuko harimo gahunda z'ubufasha

butandukanye cyane ko harimo na gahunda y'ubwisungane mu kwivuza ya Leta.

Uko byifashe mu biciro[3][hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi ushinzwe gukora insimburangingo ndetse n'Inunganirangingo avugako

Inyunganirangingo ihendutese igura amafaranga ibihumbi bine 4000rwf

Insimburangingo ihenze nao ikagura millioni zirindwi z'amafaranga u Rwanda 7M

Ifatizo shingiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.ncpd.gov.rw/fileadmin/Reports/Isurwa_ry__ibigo_bikora_insimburangingo.pdf
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/mu-rwanda-huzuye-ikigo-gikora-inyunganirangingo-n-insimburangingo
  3. https://www.northernprovince.gov.rw/ibindi/abafite-ubumuga-barifuza-ko-ikiguzi-cyinsimburangingo-ninyunganirangingo-cyashyirwa-mu-byishingirwa-nubwisungane-mu-kwivuza