Charly na Nina

Kubijyanye na Wikipedia

Charly na Nina ni itsinda ry'abanyarwandakazi[1] ni abakobwa babiri bihurije hamwe mu ntangiriro z'umwaka wa 2014[2] aho bari basanzwe bafasha abahanzi baririmba mu irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar. amazina nyakuri yabo ni Muhoza Fatuma na Charlotte Rulinda[3]. Muhoza Fatuma (Nina) na Charlotte Rulinda (Charly). [4]

Amateka yabo[hindura | hindura inkomoko]

Bavukiye muri Uganda ku babyeyi b'Abanyarwanda,[5] basubira mu Rwanda nyuma ya jenoside yo mu 1994. Bombi batangiye kuririmba bakiri bato mu nsengero maze mu 2011 Nina atangira kuririmbana n'itsinda, Nyuma yaje kwinjira mu marushanwa yo muri Afurika y'Iburasirazuba[6] yitwa tusker project fame muri 2009/2010 mugihe Charly yatangiye ari umuririmbyi winyuma kubahanzi batandukanye.

Urugendo rwa Muzika[hindura | hindura inkomoko]

Charly na Nina batangiye kumenyakana ubwo baririmbaga muri Guma Guma super star[7] baririmbira abandi bahanzi (backing) muri 2012 baza kwihuza no gukorana muri 2013. Bahise batangira gukorera muri Decent Entertainment, inzu ifasha abahanzi yashinzwe na Muyoboke Alex usanzwe umenyerewe mu byo gucunga inyungu z’abahanzi no kubagira inama, harimo ibyo kubamenyekanisha no kubashakira ibitaramo. Muyoboke wari umujyanama wabo (Manager) baje gutandukana muri 2018. Charly na Nina bamusezeye bavuga ko biyemeje kwicungira ibikorwa byabo by’ubuhanzi.[8]

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/86323/charly-charly-na-nina-nimpanga-ye-bakoze-ibirori-binogeye-ijisho-byo-kwizihiza-isabukuru-y-86323.html
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://yegob.rw/abafana-ntibakirya-ngo-baryame-kubera-charly-na-nina/
  4. https://rwandamagazine.com/imyidagaduro/article/uko-byagenze-ngo-juliana-amenye-charly-na-nina-ndetse-n-urwibutso-afite-ku
  5. https://profileability.com/charly-na-nina/#.YyhW2nZBzIU
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/ntabwo-twatandukanye-ni-ibihuha-charly-na-nina
  8. https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/reba-abakobwa-batsindiye-ibihembo-mu-irushanwa-ryateguwe-na-charly-na-nina