Charles BUREGEYA MUGISHA
Dr. Charles BUREGEYA MUGISHA ni umushumba mukuru w'itorero rya New Life Bible Church akaba n'uwarishinze, ndetse akaba yarashinze n'umuryango wa Africa New Life Ministries.[1] Afite umugore bashyingiranwe witwa Florence MUGISHA, bakaba bafitanye abana batanu aribo: Isaac, Jonathan, Sarah, Bella, na Joseph.[2]
Ubuzima bw'ishuri
[hindura | hindura inkomoko]Impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza yize Tewologiya (Theology) Ku ishuri ryitwa Reformed Theological College iherereye mu gihugu cya Uganda mu murwa mukuru i Kampala;
Yakomeje amasomo ye mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza yiga Amasomo y'ivugabutumwa n'ubugenzuzi (Pastoral Studies and management kuri kaminuza ya Multnomah University muri Portland ahitwa Oregon.
Yabonye impamyabumenyi y'ikirenga (Doctorate) muri kaminuza ya Gordon-Conwell Theological Seminary muri Charlotte mu Majyaruguru ya Carolina (North Carolina.) [3]
Imvano y'umuhamagaro wo gukorera Imana
[hindura | hindura inkomoko]Dr. Charles yakuze arererwa mu muryango wemera imyemerere gatolika (Catholic) bituma ariyo myemerere akurana bityo akaba yari afite ibyiyumviro ko umunsi umwe nawe azaba padiri. Nyuma agize imyaka 17, yemeye ubutumire yahawe bwo kwitabira amateraniro mu itorero ry'abaporotesitanti (Protestant) ryari riherereye aho bari batuye, Nibwo yabashije kumenya byimbitse umubano nyawo uba hagati y'umuntu n'Imana, umubano udasaba umuntu kwatura ibyaha imbere ya padiri cyangwa gusenga binyuze mu kwiyambaza abatagatifu. Ibi byatumye atangira umurimo mwiza w'ivugabutumwa ry'ijambo ry'Imana ribohora aho yabwirije mu bihugu bitandukanye bigize Isi, gusa nyuma akaza gukorera umuhamagaro we mu gihugu cye cy'u Rwanda.[3]
Imbarutso y'ibikorwa bye bigamije ivugabutumwa no guhindura ubuzima bw'abantu
[hindura | hindura inkomoko]Dr. Charles wavutse ku babyeyi b'abanyarwanda bari babayeho mu buzima bw'ubuhunzi mu gihe gikabakaba imyaka mirongo itatu n'itanu (35) batari mu gihugu cyabo, byamuvubuyemo urukundo mu mutima we ndetse no kumva byimbitse impunzi cyane ko nawe yari azi uburibwe n'imbogamizi zo gukura nk'impunzi mu gihugu kiganjemo intambara za hato na hato.[3]