Café Riche

Kubijyanye na Wikipedia
Inyubako ikoreramo resitora yitwa Café Riche

Café Riche ni resitora iherereye mu gihugu cya Misiri, yafunguwe mu mwaka wa 1908 ku muhanda wa 17 wa Talaat Harb, ni kimwe mu bimenyetso by'umwimerere bizwi cyane mu mujyi wa Cairo. [1] Mu bihe bitandukanye yari izwi nk'ahantu hateranira abanyabwenge n’impinduramatwara mu makoraniro atandukanye, Iyii resitora ni igihamya cyane ko yiboneye ibintu byinshi byabayeho mu mateka mu gihe cy'ikinyejana cya 20. Bivugwa ko muri iyi resitora ariho Umwami Farouk yabonye umugore we wa kabiri, [1] Nariman Sadek ; aho uwakoze icyaha cyo kugerageza kwica minisitiri w’intebe wa nyuma wa Misiri, Youssef Wahba Pacha niho yari ari ategereje igipimo cye; [1] kandi muri iyi resitora niho hantu abantu benshi bari bagize imyigaragambyo cyangwa impinduramatwara muri icho gihe cya revolisiyo yo mu 1919 bahuriye munsi kugirango bategure ibikorwa byabo babonereho no gucapa ibyapa byabo. Ababitabiriye barimo umwanditsi w'ibitabo bya politiki witwa Naguib Mahfouz ndetse n'uwabaye perezida w'icyo gihe Gamal Abdel Nasser .

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Café ifite inkomoko mu mwaka wa 1908, ariko ntiyitwaga Café Riche kugeza igihe yaguzwe mu 1914 ikagurwa n’umufaransa witwa Henry Recine. Nyuma gato yo guhabwa izina café nibwo, Recine yayigurishije na Michael Nicoapolits ukomoka mu gihugu cy'ubugereki maze asubira mu Bufaransa. [2] Nicoapolits yongeyeho umwanya wo gukiniramo ikinamico muri café, azana abahanzi nka Monira il-Mahdiyya na Umm Kulthum. Ku ya 4 Ugushyingo 1942, Nicoapolits yagurishije iyi resitora umugabo witwa George Basile Avayianos, wibanze cyane ku kwagura iyi resitora ikava ku rwego rwa café. Mu mwaka wa 1962, Avayianos yahaye iyi café Abdel Malek Michael Salib, wanabaye Umunyamisiri kavukire wa mbere utunze kafe. Iyi mpinduka mu ihererekanya ry’imitungo ryaranze impinduka nanone mu rwego rw'igihugu, kubera ko Abanyamisiri bari batangiye kwigarurira ubukungu bw’igihugu cyabo babukuye ku banyamahanga bakomeye bahoze bagenzura imishinga myinshi yari iteye imbere mu gihugu cyabo[3]

Ibintu by'ingenzi byahabereye[hindura | hindura inkomoko]

Cairo: Café Riche

Abakundaga kujya muri café ahanini bari bafite imibereho myiza kubyerekeranye n'ubukungu. Kugeza ku gihe cy'intambara ya Kabiri y'Isi Yose, abakiriya benshi bakiraga bari abanyamahanga baba muri icyo gihugu cya Misiri. Nkuko uburenganzira bugena nyirubwite kumutungo bwahindutse bukegurirwa abanyamisiri kavukire, ni nako byagenze ku bakiriya nabo batangiyekwisanga mu bikorwa bikorerwa mu gihugu cyabo. Cairo habaye iwabo w'inzu z'ibinyamakuru byinshi, ibinyamakuru byandika, n'ibiro by'amategeko ibi byafashije mu kubaka abakiriya mu buryo burambye bagana iyi café. Kuba yari iherereye hafi ya Soliman-Pasha Square (Talaat Harb Square ya none) na Tahrir Square byatumye café iba ahantu heza ho guhurira. Abaharanira impinduramatwara bakundaga guhurira kuri iyi café kugirango bategure ingamba mu gihe cya revolisiyo yo mu mwaka wa 1919 barwanya ubutegetsi bwabongereza bwagenzuraga Misiri. Café niho habereye umugambi wo kwica Minisitiri w’intebe wa Misiri ku ya 19 Ukuboza 1919. Gamal Abdel Nasser yari azwiho kujya muri café mu gihe yateganyaga guhirika Umwami Farouk 1952.

Naguib Mahfouz yari umwe mu banyabwenge bazwi cyane kukuba barakunze kujya baza muri iyi café inshuro nyinshi, ku buryo bizwiko Malak yafungaga iyi café ku munsi wo kuwa gatanu kugira ngo ahe Mahfouz ahantu ho guteranira mu makoraniro ye. Umwanditsi w'ibitabo bya politiki ndetse avuga iyi café inshuro nyinshi mu bitabo bye. [4]

Iminsi y'iki gihe[hindura | hindura inkomoko]

Café Riche yafunzwe hafi imyaka icumi mu myaka ya za 1990. Urubanza rwaciwe na leta ya Misiri rwagiriza iyi café ku byerekeye no kuba yari yarigaruriye inzira rusange nyabagendwa iyo café yari irimo, bituma ifungwa by'agateganyo. Umutingito wo mu Kwakira mu mwaka wa 1992 wangije byinshi kandi ibi byatumye iyi café ihura n'imbogamizi mu gihe yari iri kurwana no kwiyubaka. Igabanuka ry'urwego rwo kwamamara kwaranze iyi café byatewe no kuzamuka kw'itangazamakuru rikoresha ikoranabuhanga. Ahantu hari hasanzwe hateranirwa bisanzwe nko muri za cafés byafashe umwanya w'inyuma aho abantu benshi bayobotse amakoraniro yo ku mbuga za interineti hamwe n'amatsinda atandukanye ya murandasi. Café Riche yari ahantu hihuriro ry’amatsinda manini y’ubuvanganzo n’ubwenge bakundaga guhurira, ariko kandi nanone n’urubyiruko muri rusange rwarahahuriraga. Mu gihe hagaragaye umwaduko w'amaduka manini manini, ubucuruzi buciriritse ntibukiri hamwe mu hantu hateranira abakiri bato, nkuko byahoze. Nyamara, mu mpinduramatwara yo mu mwaka wa 2011 yabaye ubuhungiro ku bantu bari mu myigaragambyo myinshi yo muri uyu mujyi.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.economist.com/christmas-specials/2011/12/17/a-riche-history
  2. https://connectedincairo.com/resources/references/
  3. El-Sayed, Karim; Waked, Dina. "Café Riche: In Pursuit of a Nonquantitative Business Model". American University of Cairo.
  4. Farag, T. I.; Toughan, Ahmed; Farag, Essam. "Memoirs of Café Riche (Part 1)". The Ambassadors. Retrieved 4 May 2015.