COP26

Kubijyanye na Wikipedia
Ikirango cy'inama ya COP 26.

COP26 ni inama y’ibihugu byunze ubumwe ku Isi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’uburyo ibihugu byitegura guhangana nabyo.

Mu 2020, Iyi nama yagombaga kubera i Glasgow, abayobozi barenga 200 ku isi ni bo bagombaga kuyitabira, ariko igihe  coronavirusi yugarizaga Isi , byose byarahindutse, iyi nama ntiyaba.[1][2]

Imiterere nuko ikora[hindura | hindura inkomoko]

Uko inama ya COP26 yari iteguwe hagaragazwa ikirango cyayo gikubiyemo ibiikoresho bidahungabanya ibidukikije.

Inama ya COP26 izahuza  impande zitandukanye  kugira ngo yihutishe ibikorwa  biri mu  ntego z’amasezerano y’i Paris n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye y’imihindagurikire y’ibihe ikaba yitabirwa n’ibihugu byashyize umukono ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye y’imihindagurikire y’ikirere (UNFCCC), amasezerano yemejwe mu 1994.[1]

Iyi nama yabaye mu mwaka wa 2021 yabaye ku nshuro ya  26, ni yo mpamvu yitwa COP26. Yabereye mu mujyi wa Glasgow, muri Ecosse, hagati ya 31 Ukwakira na 12 Ugushyingo 2021, kuri iyi nshuro ikaba yarayobowe n’Ubwami bw’U Bwongereza

Inama iheruka kuba ku nshuro ya 25 yabereye muri Espagne mu mujyi wa Madrid mu Gushyingo 2019.

Inama ya COP 25 yabereye i Madrid yarangiye igaragaje  ibibazo byinshi bitarakemuka, ariko hakorwa amasezerano yerekeye  kugabanya imyuka ihumanya ikirere irimo a dioxyde de carbone – gaze itera ubushyuhe  bwinshi ku Isi.[1]

Buri gihugu cyemeye gushyiraho gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere mu nama itaha izabera i Glasgow. Nkuko biri mu masezerano ya Paris

Mu gihe cyo gusinya amasezerano i Edinburgh, asinywa na Minisitiri Angus Robertson na Eleni Kounalakis.

Amasezerano y’i Paris ni amasezerano mpuzamahanga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, yemeranijwe n’abayobozi mu 2015  ubwo ibihugu 195 byitabiraga COP21 i Paris.

Icyo amasezerano y'i Paris avuga[hindura | hindura inkomoko]

  • Kugabanya ingano y’imyuka yangiza yoherezwa mu kirere  hakorwa ndetse ingufu zisubiramo harimo nk izikomoka ku muyaga, ku zuba n’ibindi…
  • Kugumisha izamuka ry’ubushyuhe bw’isi  yose  “munsi” ya 20C (3.6F) no kugerageza kubugabanya bukagera kuri  1.50C
  • Kongera gusuzuma intambwe imaze guterwa kuri aya masezerano buri myaka itanu
  • Gusohora  miliyari 100 z’amadolari buri mwaka mu bijyanye n’ishoramari mu by’ ikirere kugira ngo rifashe ibihugu bikennye  kugeza 2020, no kwiyemeza kongera aya mafaranga mu kurushaho mu gutera inkunga  ibikorwa byo kurwanya ihindagurika ry’ikirere mu gihe kizaza.[1][3]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Abaturage bari kuzamura ijwi ryabo basaba ko hafatwa ingamba zo kurengera ibidukikije.

N’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda bifite uruhare ruto mu nkomoko y’iki kibazo (Munsi ya 0,01% gusa by’ibyuka bihumanya ikirere ku isi byoherezwa n’u Rwanda), ibi bihugu biri mu byugarijwe cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Ubwiyongere bukabije bw’imvura bukomeje kwangiriza bikomeye Abanyarwanda.[4]

Ingaruka z’ibi zirigaragaza mu gihugu cyacu. Aha twavuga nk’izuba ryinshi mu Burasirazuba no mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’igihugu, imyuzure mu Majyaruguru n’Amajyepfo, isuri, ndetse n’inkangu mu Burengerazuba nk’iziherutse kwibasira akarere ka Nyamasheke mu ntangiriro z’uyu mwaka. Niba nta mpinduka zigaragara zikozwe mu maguru mashya, izi ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere zizakomeza kongera ubukana.

By’amahire, nta rirarenga ngo hakorwe impinduka zishobora kurokora ubuzima bw’abatuye isi ndetse zigakumira iyangirika rikomeye ry’umubumbe dutuye.[4]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://panorama.rw/cop-26-ni-iki-kandi-kubera-iki-izabera-i-glasgow/
  2. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-58910329
  3. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-58910329
  4. 4.0 4.1 https://mobile.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/cop26-inama-y-ingenzi-ku-rwanda-no-ku-isi