Byinshi ku mushinga ‘Green Gicumbi’ ukomeje gukora itandukaniro mu kurengera ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia
Green Rwanda

Green Gicumbi Project, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, aho mu myaka itandatu uzamara uzatwara asaga miliyari 32 Frw. Watekerejweho ngo ushyirwe mu bikorwa, nyuma y’uko bigaragajwe ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ibyago byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Raporo y’igihugu yakozwe muri 2018 yerekanye ko Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko Akarere ka Gicumbi, gafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, kakaba ku mwanya wa kabiri mu kugerwaho n’ingaruka zifitanye isano nayo. Iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye aka karere gatoranywa ngo gakorerwemo uyu mushinga.

Watangijwe muri Mutarama 2020, nyuma y’uko muri 2019 Leta y’u Rwanda yabonye inkunga ya miliyoni zisaga 32 $ yatanzwe n’Ikigega gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’ Imihindagurikire y’Ibihe (GCF), ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA).

Gumisiriza Nicolas, umuturage wo muri Koperative Kopabemu yo mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi, igizwe n’abahinzi batubura ibirayi, ibishyimbo n’ingano, ashimira uyu mushinga kuko mbere utarabafasha gukora amaterasi, ubutaka bahingagaho bwari ku buhaname bubateza isuri ibangiriza imyaka bikabateza ibihombo.

Ati ‘‘Hari hahanamye mu buryo buteye ubwoba kandi abahinzi bagahinga uko biboneye.’’

rWANDA IS Going Green

Gumisiriza avuga ko mbere umushinga Green Gicumbi utaraza, ahantu bahingaga hatari amaterasi nta musaruro wavagamo.

Undi muturage wungukiye muri uyu mushinga, Mukagatare Jaqueline wo muri Koperative Kotemika yo mu Murenge wa Kaniga itubura ibirayi, avuga ko Umushinga Green Gicumbi utaraza ngo ubahitiremo imbuto y’ibirayi iberanye n’ubutaka bafite, bakuragamo umusaruro muke.

Ati ‘‘Twahingaga nka toni nk’ebyiri tukabonamo nka toni eshatu, tukumva turi guhomba.’’

Mukagatare avuga ko imbuto y’ibirayi byo mu bwoko bwa Kinigi bari gutubura, bayitezeho umusaruro uruta uwo babonaga mbere.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko n’ubwo uyu mushinga umaze imyaka itatu utangiye, ugeze ku rugero rushimishije ushyirwa mu bikorwa.

Ati ‘‘Umushinga ubungubu ugeze nko kuri 65% ugereranyije n’intego z’imyaka itandatu.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi uyu mushinga uherereyemo, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko wahaye abaturage akazi ukabafasha no mu bundi buryo, ibituma aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu kwitabira gahunda ya ‘Ejo Heza’.

Ati ‘‘Ibijyanye na Ejo Heza ubu mu gihugu turi aba mbere, twafatanyije na bo.’’

Mu gihe cy’imyaka itandatu uyu mushinga uzamara, uzaba ugizwe n’ibyiciro by’ibikorwa 133 bikubiye mu byiciro bito 27, ndetse n’ibice bine.

Uyu mushinga uzita ku kubungabunga Icyogogo cy’Umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, uburyo burambye bwo gucunga amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho ndetse no guteza imbere ku buryo burambye ingufu zitangiza ibidukikije.

Uzita kandi ku miturire itangiza ibidukikije kandi ibasha guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, n’uburyo bwo gusangira ubumenyi ku mihindagurikire y’ibihe ndetse no kubyinjiza muri gahunda zitandukanye.

Ibimaze kugerwaho n’umushinga Green Gicumbi

Mu ngingo yo kubungabunga icyogogo cy’Umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

ikirere

Hegitari 12,000 z’ubutaka bwarinzwe isuri binyuze mu gukora amaterasi y’indinganganire n’amaterasi yikora, abaturage 23,000 bahawe imirimo muri uyu umushinga.

Hegitari 4,801 zateweho ibiti bivangwa n’imyaka izindi Hegitari 981 zateweho ibiti bifata ubutaka.

Hegitari 40 zateweho ikawa yo ku musozi, yihanganira imihindagurikire y’ibihe inongera umusaruro w’ikawa.

Hegitari 50 zateweho icyayi cyo ku musozi, kihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe guhangana n’ingaruka ziyikomokaho no kongera umusaruro w’icyayi.

Hubatswe sitasiyo eshatu z’iteganyagihe, mu rwego rwo gutanga amakuru y’iteganyagihe mu buryo bwihuse, ku bahinzi.

Inka 160 zahawe imiryango itishoboye muri gahunda ya Girinka, mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabo.

Miliyoni 694 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe ku mishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, yakozwe na koperative 14 zo mu mirenge 9 umushinga ukoreramo.

Mu kubungabunga amashyamba ku buryo burambye, hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho, hegitari 1,107 z’amashyamba zaravuguruwe.

Imbabura zironderereza ibicanywa 19,900 zahawe imiryango itishoboye mu rwego rwo kugabanya itemwa ry’amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Imizinga ya kijyambere 300 yahawe koperative ndetse n’abavumvu 40 bahugurirwa gukora ubuvumvu bwa kijyambere. Ingemwe nziza 3,300,000 zarafumbiwe ndetse zitererwa ku gihe.

Utwuma 40 dufasha mu gukoresha neza ingufu mu ruganda (VSD), twashyizwe mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi, hubakwa ubwanikiro bw’inkwi ku ruganda rw’icyayi rwa Mulindi ndetse imiryango 10 ihabwa Biogaz.

Mu mushinga Green Gicumbi ibigo 40 by’amashuri byahawe mivero nini, mu rwego rwo gufasha mu kugabanya ibicanwa n’imyuka ihumanya ikirere ndetse toni 5,746 z’imyuka ya Co2 zigabanywa n’ibikorwa by’umushinga.

imihindagurikire y'ikirere

Himakajwe imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe

Mu kwimakaza imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe, hubatswe ibigega 135 bifata amazi y’imvura aturuka ku bisenge by’amazu, ibindi bibini byubakwa munsi y’ubutaka. Byafashe amazi angana na litiro 3,028,000.

Ibyobo bifata amazi byaciwe kuri Hegitari 32 n’inzitiro 4,642 zigabanya umuvuduko w’amazi, zikanarwanya isuri zubatswe mu mikoki.

Umudugudu wihanganira imihindagurikire y’ibihe wubatswe mu Murenge wa Rubaya utuzwamo imiryango itishoboye 40 yari ituye mu manegeka, naho undi urimo kubakwa mu murenge wa Kaniga kugira ngo uzatuzwemo imiryango 60 itishoboye igituye mu manegeka.

Inkoko 200 zorojwe imiryango 40 yatujwe mu Mudugudu wa Rubaya. Ibilometero 30 byo ku nkengero z’imihanda n’imigezi zateweho ibiti bifata ubutaka birimo imigano n’urubingo.

Ku bijyanye no gusangira ubumenyi no kubwingija mu mikorere, abantu 7,215 bahuguwe ku ntego z’umushinga, impamvu z’imihindagurikire y’ibihe, ingaruka zayo ndetse n’ingamba zo gukumira.

Ibyiciro 185 bya za komite zo ku Rwego rw’Ibanze zashyizweho, ndetse zigishwa ku ruhare rwazo mu bikorwa by’umushinga.

Binyuze mu kigega cya FONERWA cyo gufasha imishinga y’aho abaturage batuye, ndetse no muri Banki y’isi, koperative 77 zongerewe ubumenyi ndetse zihugurwa ku buryo bwo gutegura imishinga ibyara inyungu igamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Kugeza ubu, koperative 29 zashyikirije Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative, RCA, ubusabe bwazo bwo guhabwa ubuzima gatozi, 13 muri zo zamaze kubuhabwa.

Umushinga Green Gicumbi nurangira, abagenerwabikorwa bazakomeza gusigasira ibyakozwe kuko bazaba baramaze gusobanurirwa neza no kumva icyo uyu mushinga wabamariye.

Ubarizwa mu Mirenge icyenda muri 21 igize Akarere ka Gicumbi, ari yo Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzahindura ubuzima bw’abaturage ugashyira mu mibereho myiza abagera ku bihumbi 530, mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Muri miliyari zisaga 32 Frw zizashorwa muri uyu mushinga, hamaze gukoreshwamo miliyari zisaga 18 Frw.

Hiyongereyeho miliyari imwe isaga yatanzwe na Banki y’Isi binyuze muri GCF, itangwa nk’inkunga y’inyongera. Muri ayo mafaranga, binyuze muri FONERWA, amakoperative 14 amaze guhabwaho miliyoni 690.

amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/byinshi-ku-mushinga-green-gicumbi-ukomeje-gukora-itandukaniro-mu-kurengera