Jump to content

Blue jay

Kubijyanye na Wikipedia

Blue ja nimwe mu nyoni zifite ubwenge kandi nziza ku isi. zasanzwe mu mashyamba yo muri Amerika y'iburasirazuba no hagati. blue jay zifite uburur butangajje bwera n'umukara. ikintu gitandukanya cyane iyi nyoni n'indirimbo n'urusaku rwayo"jay jay" nko guhamagara. zishobora kandi no kwigana imihamagaro wandi moko yizindi nyoni.

Usibye uburyo zigaragara blue jay zizwiho ubwenge, zishobora kwiba ibyana n'amagi yizindi nyoni. blue jay nayo yigana amajwi y'izindi nyoni kugirango ibeshye izindi nyoni. kandi bikaba bivugwa ko blue jay mubunyage ishobora no kwigana invugo y'abantu nandi majwi yizindi nyamanswa.

Blue jay n'inyoni mboneza mubano zishobora kuboneka mu masho mato, ariko mu gihe cy'itumba, mu gihe cyo kwimukira mu majyepfo. zikora imikumbi minini y'ubururu bw'ijana. imyitwarire yazo yo kwimuka iracyari amayobera mu by'ubumenyi, ntabwo blue jay ariko zose zimuka mu gihe cy'itumba zimwe ziguma mu butaka bwazo, kandi nta blue jay yimuka buri mwaka. [1]