Beterave

Kubijyanye na Wikipedia
beterave zasaruwe

Beterave ni igihingwa kibarirwa mu binyabijumba n’ubwo ubusanzwe ari uruboga. beterave itukura ikunze guhingwa mu Rwanda, ari nayo iyi nkuru yibandaho, igice cyo hasi cyangwa se ikijumba cyayo ni cyo kiribwa, mu gihe hari n’ubundi bwoko bwa beterave buribwa amababi gusa.[1][2]

Ubuhinzi[hindura | hindura inkomoko]

beterave ni igihingwa kitagoye guhinga kuko ntigikenera ubutaka bunini cyane, zahingwa no mu murima muto, n’ umuntu ashobora no kuzihinga mu karima k’igikoni. beterave ikunda ikirere kidashyuha cyane, ngo ikunda ahantu hari igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya 15-23c (degre), kugira ngo ikure neza. Gusa na none ngo yihanganira ubushyuhe ugereranyije nibindi, kandi igakunda cyane ubutaka bw’umusenyi cyane kurusha ubutaka bw’inombe, ikanihanganira ubutaka busharira butarengeje gatandatu.[1][3]

beterave iterwa, umuntu ashobora gutera umurama cyangwa se utubuto twa beterave mu murima yifuza ko zizakuriramo akazisarura cyangwa se akabanza guhumbika umurama, akazimurira ingemwe mu murima yateguye nyuma. Utubuto twa beterave tumera hagati y’iminsi icumi na cumi n’ine (10-14), kugira ngo umuntu agemure izameze, arategereza urugemwe rukagira amababi ane cyangwa atandatu akabona kurwimura.[1][4]

Umurima[hindura | hindura inkomoko]

ubuhinzi bwa beterave

umuntu ategura umurima agiye guteramo beterave, abanza kuwuhinga neza, nyuma agacamo utuntu tumeze nk’uduferege cyangwa se nk’uturingoti tugufi tutarengeje santimetero ebyiri (2cm), hagati y’agaferege n’akandi hakajyamo sentimetero mirongo ine(40cm).[1][5]

Mu gutera imbuto za beterave, umuntu ashyira utubuto 2-3 hamwe akarenzaho agataka, agashyiramo intera ya santimetero makumyabiri n’eshanu (25cm), agatera utundi tubuto 2-3 hamwe akarenzaho itaka ricyeya, agakomeza atyo kugeza arangije gutera agaferege kose bitewe n’uko kareshya.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/menya-uko-wahinga-beterave-kijyambere
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yahawe-umukoro-w-uturima-tw-igikoni-no-gutera-imbuto-kugira-ngo-yihaze
  3. https://www.rwandamagazine.com/ubuzima/article/ibiribwa-bifasha-umuntu-urwaye-umwijima
  4. https://amarebe.com/menya-ibyo-wasimbuza-mukorogo-mugufataneza-uruhu-rwawe/
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/67286/ingaruka-mbi-zitajya-zivugwa-z-itabi-rya-shisha-rikomeje-kwa-67286.html