Barcarena, Pará

Kubijyanye na Wikipedia

Barcarena ni akarere ko muri Brezile muri leta ya Para ahegereye umugezi wa Tocantins. Ituwe nabaturage basaga 127,027 kandi nigice cy'umujyi munini wa Belem.

Ubukungu bw'umujyi ahanini bushingiye k'ubuhinzi na mabuye ya gaciro yitwa bauxite. Hari nibikoresho bikora amabuye yagaciro [pig iron] hafi aho. Umujyi n'icyambu biratera imbere nk'icyambu kinini cyohereza ibicuruzwa mu mahanga bihujwe na gari ya moshi iva ku cyambu kiri hafi imbere, uvuye hirya no hino muri Burezile ,bikihutisha ibicuruzwa bikanagabanya igihe n'igiciro bitandukanye n'icyambu gakondo kinini kiri mu majyepfo yiburasirazuba.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Umujyi wabanje guturwa nabahinde ba Aruá . Mu 1709, Abajezuwiti baraza. 

Impanuka yo gutwara ibicuruzwa mu 2015[hindura | hindura inkomoko]

Ku ya 6 Ukwakira 2015, ubwato bw’amatungo "MV Haidar" bwarohamye ku cyambu cya Vila do Conde kubera kunanirwa guhindura inzira. Cyari gifite inka nzima 4900 hamwe na toni zigera kuri 700 z'amavuta. [1] [2] Inka 4.400 zarohamye mugihe zifungiye mumizigo yubwato. Amatungo agera kuri 500 yashoboraga kwigobotora, ariko abagera ku 100 gusa ni yo yarokotse iyo mpanuka. lisansi n'amavuta byinjiye mu bisigazwa mu mazi maze byanduza uruzi rwa Pará ndetse n'umucanga wo kunkombe uhakikije, byatumye imiryango myinshi y'abarobyi ibura amaramuko. [3] Kubera ko ikurwaho rya peteroli ryagaragaye ko rigoye, kandi nta bwumvikane bujyanye n’inshingano ndetse n’ingamba zikwiye zo gusukura zishobora kugerwaho, imirambo amagana yaboreye ku mucanga no mu bisigazwa by'ubwato amezi menshi - umutwaro munini ku burobyi n’ubukerarugendo bwo mu karere . Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibifitiye ububasha yagereranije ibyangiritse ku baturage ko ari miliyoni 71 yamareais (hafi miliyoni 21 US $). Muri Nyakanga 2016 nta kintu cyari cyarishyuwe. [4] [5] [6]

Ikirere[hindura | hindura inkomoko]

Barcarena ifite ikirere gikunda kugira imvura gifite imvura igereranije kuva Kanama kugeza Ugushyingo n' imvura nyinshi cyane mumezi asigaye.

  1. - 4,400 Dead Cows Are Decomposing in a Sunken Ship in a Brazilian River on MotherJones.com
  2. - MPF convoca audiência com famílias afetadas por naufrágio em Barcarena on Globo.com (Portuguese)
  3. - Update: Local residents and authorities angry after sinking of cattle carrier Haidar in Barcarena, Brazil on Vesselfinder.com
  4. - Após 6 meses de naufrágio, navio e bois ainda estão submersos no PA (Portuguese) on Globo.com
  5. - MPF convoca audiência com famílias afetadas por naufrágio em Barcarena on Globo.com (portuguese)
  6. - Afetados pelo naufrágio em Barcarena (PA) decidem que debate sobre indenização deve continuar on Mpf.mp.br (Portuguese)