Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD, Banque Africaine De Développement ) ni ikigo mpuzabihugu nyafurika gitsura amajyembere, gifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Abidjan, mu gihugu cya Cote d'Ivoire, guhera muri Nzeri 2014.[1][2] Banki y'iterambere ry'Afurika ni ikigega gitanga inguzanyo kuri leta z'Afurika n'ibigo byigenga bishora imari mu bihugu bigize akarere.[3]
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yashinzwe mu mwaka wa 1964 n'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, ari na wo wabimburiye ubumwe bw'Afurika.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igizwe n'ibigo bitatu aribyo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Ikigega Nyafurika Gishinzwe Iterambere na Nigeria Trust Fund.[4][5]
Intego
[Hindura | hindura inkomoko]Inshingano ya AfDB ni ukurwanya ubukene no kunoza imibereho ku mugabane, binyuze mu guteza imbere ishoramari ry'imari ya leta n'ibigo byigenga binyuze mu mishinga na gahunda zishobora kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'akarere.[6][7]
AfDB kandi ishyigikira gahunda zo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.[8]
Inyandiko zifashishijwe
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://uia.org/s/or/en/1100032429
- ↑ http://www.afdb.org/en/news-and-events/article/flag-raising-ceremony-marks-afdbs-return-to-its-official-headquarters-in-cote-divoire-13474/
- ↑ https://www.devex.com/news/sponsored/african-development-bank-on-the-move-84268
- ↑ https://www.investopedia.com/terms/a/african-development-bank.asp
- ↑ https://web.archive.org/web/20201026173047/https://www.greengrowthknowledge.org/organization/african-development-bank-afdb
- ↑ http://www.hha-online.org/hso/partner/african-development-bank
- ↑ https://www.devex.com/organizations/african-development-bank-afdb-19838
- ↑ https://www.greenclimate.fund/ae/afdb