Balton Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Balton ni Iki ?[hindura | hindura inkomoko]

INGARANI

Balton Rwanda yageze mu Rwanda mu mwaka 2007, ikaba ishami rya sosiyete y’Abongeleza yitwa Balton Group isanzwe ifite ubunararibonye mu gutanga serivise zitandukanye mu bice byose by’ubukungu cyane cyane mu bihugu bifite ubukungu bwihuta bwita cyane kubidukikije.[1]

INTEGO[hindura | hindura inkomoko]

Ikigo Balton Rwanda gifite intego yo gukwirakwiza ingarani zagenewe gukumira umwanda ugaragara mu bwiherero abagore bashaka kujugunya impapuro z’isuku zizwi nka cotex (Sanitary pads) zishobora gukurura izindi ndwara mu gihe zidacunzwe neza.[1] Ikibazo cyo kujugunya za cotex ziba zakoreshejwe ahabonetse hose gikunda kugaragara ahenshi mu bwiherero busange bwo mu Rwanda, bitewe n’uko nta habugenewe ho kujugunya iyo myanda ishobora guteza izindi ndwara.[1][2]

IKIBAZO GIHARI[hindura | hindura inkomoko]

Imyanda

Ikibazo cyo kujugunya za cotex ziba zakoreshejwe ahabonetse hose gikunda kugaragara ahenshi mu bwiherero busange bwo mu Rwanda, bitewe n’uko nta habugenewe ho kujugunya iyo myanda ishobora guteza izindi ndwara, Izi cotex ziba zirimo amaraso ku buryo ziramutse zitajugunywe neza zishobora gutera izindi ndwara zandurira mu maraso zirimo nka virus itera SIDA, Hepetite B na C ku muntu waba uzikozeho afite atikingiye cyangwa afite igisebe.[1]

MU BIDUKIKIJE[hindura | hindura inkomoko]

Mu gutwara iyo myanda ikigo Balton gikorana n’ikindi gisanzwe gitwara imyanda bigatwarwa mu mashashi yabugenewe afite ibara ritukura bikajyanwa gutwikwa. Balton Yatangaje ko ubu buryo bakorana isuku kandi ntibibe bigaragarira amaso y’abantu ku buryo byabahungabanya ku munuko cyangwa ngo byangirikire mu nzira.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/balton-rwanda-mu-rugamba-rwo-gukwirakwiza-ingarani-zagenewe-kurinda-umwanda-wa
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-mbabazi-yagereranyije-abanywa-ibiyobyabwenge-n-ingarani