BUSWAYIRINI
Byinshi kuri Buswayirini, umujyi ushaje utuwe n’abiyumva ko ari abasirimu
[hindura | hindura inkomoko]Izina Buswayirini si rishya mu mitwe y’abanyarwanda kuko hashize imyaka irenga 100 rivugwa nk’igice cyatangirijwemo ubucuruzi bwa mbere mu Rwanda.
Ni igice cy’umujyi ukuze kibarizwa mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya, kikagirwa n’amaduka menshi kandi abagituye bakiyumva nk’abasirimu kuruta abandi.
Ugeze muri gare ya Rwamagana bigusaba igiceri 100Frw gusa ngo utege igare rikugeze Buswayirini. Ni agace kazwiho guturwamo n’abayoboke b’idini rya Islam benshi barimo abarabu n’abandi banyarwanda benshi bariyobotse.uyu mujyi ukaba urangwa n'akajagari k'abantu.
Iyo uhageze wakirwa n’amaduka menshi acururizwamo ibyiganjemo imyenda, inkweto n’izindi nzu zikorerwamo ubudozi, uhasanga kandi inzu zerekanirwamo filimi, imipira n’imikino myinshi y’amahirwe.
Abatuye iki gice ni bamwe mu bantu bazwiho gusirimuka, kujyana n’ibigezweho no kumenya amakuru mu bintu byose haba muri politike, mu mikino no mu bindi bintu byinshi bitandukanye. Bazwiho kandi kuyoboka imirimo yiganjemo ubucuruzi no gutwara imodoka nk’imwe mu yikorwa na benshi batuye aka gace.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo abahaturuka bakandagiye mu ishuri bari mbarwa bitewe n’ubutegetsi bubi butemeraga abatuye mu Buganza kwiga mu bwisanzure, ibi ngo byatumaga benshi mu rubyiruko rwahakuriraga aho kuyoboka ishuri barahitagamo kuyoboka inzira y’ubucuruzi ari na byo bitunze benshi mu bahatuye.
Ndunduri Hassan w’imyaka w’imyaka 69 avuga ko Buswayirini byaturutse ku kuba iki gice cyari gituwe n’abayisilamu benshi bakundaga gukoresha Igiswahili cyinshi bitewe nuko bakoraga imirimo y’ubucuruzi itandukanye abaturage bajya bacyumva bakagenda bavuga ko hatuye abaswayire gusa gusa.
Gakwandi Saleh w’imyaka 53 we agira ati “Ubundi twakuze nka 85% by’abatuye hano ari abayisilamu, tugakura dusanga ababyeyi bacu bakoresha Igiswahili cyane bitewe n’abarabu bakidukundishaga, abandi baturage rero bakagenda bavuga ngo ni igice cy’abaswayire birangira hiswe buswayirini.”
Nyiringabo Hamdun ufite imyaka 51 y’amavuko uyobora umudugudu wa Kabuye urimo igice kinini cya Buswayirini, avuga ko iki gice kiri mu byatangiriyemo ubucuruzi bwa mbere mu Rwanda bwakorwaga n’abarabu n’abahinde baturutse Tanzania, bigatuma bakoresha Igiswahili cyinshi n’abahatuye bakagikuriramo.
Ati “Nakuze numva abasaza bavuga ko Buswayirini byaturutse ku kuba inaha ariho habaga abasiramu muri aka gace hameze nk’inkambi, bakahita Kanswayire biza kuvamo Buswayirini, mu 1959 ngo barahatwitse abasiramu benshi baragenda barahunga batatana gutyo ariko izina riranga riguma ari Buswayirini.”
Akomeza avuga ko mu muco w’abayisilamu usanga bakunda isuku cyane kandi bakaba ahantu heza hasa neza, ngo ibi nibyo byatumye abatuye aka gace akenshi usanga baba basirimutse cyane kuko baba ari abasiramu.
Ati “Abayisilamu mu muco wabo barangwa n’isuku, bakaryama ahantu heza kandi bakarya neza, ibi rero biri mu bituma aka gace karangwamo n’ibyo bintu byose kuko abagatuye abenshi ni abasiramu ni nayo mpamvu usanga hacururizwa ibikoresho bijyanye n’isuku byinshi kuko idini ryacu ridutoza gusirimuka.”
Abafana ba Kiyovu Sport na Rayon Sports bariganje
Benshi mu batuye iki gice bakuze byakugora kubona indi kipe bafana atari Kiyovu Sport, bavuga ko ariyo kipe kuva kera ngo yafanwaga n’abasirimu ndetse n’abandi bantu basobanukiwe n’iby’umupira ngo bitewe n’umupira yakinaga wo guhererekanya kandi uryoheye ijisho. Gusa hari n’abandi bafana Rayon Sports benshi biganjemo urubyiruko.
Umwe mu basaza baganiriye na IGIHE utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati “Kuva kera ndi umwana Urucaca [Kiyovu Sports] yari ikipe ifanwa n’abantu b’abasirimu kuko yakinaga umupira mwiza wiganjemo guhererekana kandi ikagira n’abakinnyi bakomeye.”
Nyiringabo Hamdun wanakinnye muri Rayon Sports we yagize ati “Hano hari abasaza benshi bafana Kiyovu kuko bakuze ariyo kipe ikomeye, ariko uko iminsi yagiye ishira Rayon Sports niyo yagiye yiganza cyane cyane mu rubyiruko kuko abantu batuye inaha bakunda umupira cyane.”
Uko Habyarimana yaciye intege Rwamagana cyane cyane Buswayirini
Tariki 05 Nyakanga 1973 nibwo Habyarimana yagiye ku butegetsi abuhiritseho Kayibanda. Akijya ku butegetsi yatangiye kwikoma cyane Rwamagana cyane cyane iki gice cya Buswayirini, avuga ko ubucuruzi buhakorerwa bwuzuyemo amanyanga na za magendu ngo kuko ntiyiyumvishaga ukuntu abacuruzi bakomeye b’abarabu, abahinde ndetse n’abanyarwanda benshi babikorera i Rwamagana nubwo na Kigali bari batangiye kujya bajyayo.
Icyo gihe amasoko yo kugemura imyaka mu bigo by’amashuri byinshi mu Rwanda, kugemura ibigori muri za gereza, kugura ikawa nyinshi mu Rwanda, abacuruzi bafite amakamyo menshi bose biberaga i Rwamagana.
Mu 1978 ngo Habyarimana byaramuriye cyane atangira kubafunga abarenganya abandi bimukira Kigali kuko yari itangiye gufatika no guturwamo n’abantu benshi.
Hadji Musonera ati “Habyarimana urebye niwe nyirabayazana kuko yaravugaga ngo abanya-Rwamagana batunzwe n’imitsi y’abandi ngo nta bintu bifututse bajya bakora, benshi bahitamo kugenda barimo Hardi warukize cyane yahise yigira i Gisenyi, Hassan yimukira i Kigali, Sultan yigira hanze bakajya bagaruka inaha baje gusura abantu gusa.”
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Buswayirini yabaye nshya
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abatuye Buswayirini bavuga ko yongeye ikaba nshya bitewe nuko abatuye iki gice batangiye kwiga nta nkomyi, ikandamizwa n’itotezwa ryabakorerwaga ku butegetsi bwa Habyarimana rirahagarara.
Nyiringabo Hamdun ati “Mbere warangizaga amashuri abanza ntubashe gukomeza bigatuma abenshi bahita bigira mu bucuruzi abandi bakajya gutwara imodoka, ariko ubu abana bacu bariga bakarangiza kaminuza bakabona akazi mu mirimo itandukanye.”
Yakomeje avuga ko Buswayirini yahindutse ikabona iterambere, iryinshi bakaba barikesha Habimana Saleh wabaye Mufti w’u Rwanda nk’umwe mu bantu bize bahakomoka, ngo yabafashije kubakorera ubuvugizi babona umuhanda mwiza n’ivuriro ryiza.
Umusigiti wabo wubakwa mu buryo bugezweho ndetse anabakorera ubuvugizi babona umufatanyabikorwa wahubatse ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, n’ibindi bikorwa byinshi byatumye hasirimuka.