Jump to content

BDF RWANDA

Kubijyanye na Wikipedia

BDF imaze gutanga miliyari 87 Frw yo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu rubyiruko.[1]

BDF yatangijwe mu 2011, aho itanga ingwate ya 50% ku nguzanyo rwiyemezamirimo ufite umushinga uciriritse aba yatse mu kigo cy’imari ariko ikagira umwihariko ku rubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga aho bo bahabwa ingwate ya 75% ku nguzanyo baba batse.[1][2]

AHO IKORERA

[hindura | hindura inkomoko]

BDF Kugeza ubu ikorera mu turere twose tw’igihugu aho ifite amashami 30 mu Rwanda hose, atangirwamo serivisi zitandukanye zirimo n’izagenewe guteza imbere abagore, abafite imishinga y’ubuhinzi, n’izindi.[1][2]

ABO IMAZE GUFASHA

[hindura | hindura inkomoko]

Kuva BDF ishinzwe muri 2011 imaze gufasha abagera ku bihumbi 15, barimo abagore basaga ibihumbi 12, muri rusange BDF ikaba imaze gutanga amafaranga asaga miliyali 80 z’amafaranga y’u Rwanda.[2]

  1. 1.0 1.1 1.2 "Archive copy". Archived from the original on 2022-11-12. Retrieved 2022-11-12.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 2.2 "Archive copy". Archived from the original on 2022-11-12. Retrieved 2022-11-12.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/bdf-imaze-gufasha-imishinga-ifite-agaciro-ka-miliyari-87