Jump to content

Ayanone Solange

Kubijyanye na Wikipedia

Ayanone Solange   ni umunyarwanda umaze imyaka isaga 30 mu mwuga w'itangazamakuru. Ayanone Solange  ni umuyobozi w’ikigega cy’iterambere ry’abanyamakuru MDF, akaba n'umuyobozi w'ikigo gikora ibijyanye n’itangazamakuru AFRI-MEDIA LTD ndetse akaba umwe mu bagize inama y'ubutegetsi y'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru-RBA. Yakoreye ibitangazamakuru mpuzamahanga n’ibyo mu Rwanda birimo ORINFOR ari nayo yatangiriyemo uy mwuga. Ni umwe kandi mu batangije Isango star agitangaho ibganiro , haba kuri Radio cyangwa televiziy ya ISANGO TV. Solange Ayanone usanzwe atanga amahugurwa yo gufasha Abanyamakuru kwimenyerreza umwuga w'itangazamakuru ndetse rimwe na rimwe akaba abikora ku buntu kugira ngo ababishaka bakore neza akazi k’itangazamakuru mu Rwanda no ku isi.[1][2][3][4][5][6][7][8]

Mu itangazamakuru

[Hindura | hindura inkomoko]

Ayanone Solange yakundaga kumva Radio Rwanda, hamwe n'abatangazaga amakuru, ndetse bagakora ibiganiro akunda maze barabimukundisha. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri 1991, yagize amahirwe bitewe n'uko umuyobozi wa ORINFOR w'icyo gihe, (ubu ni RBA - Ikigo cy'igihugu gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda ) yari umwarimu we mu mashuri yisumbuye. Ayanone yagiye ku biro bya ORINFOR amubwira ko yifuza kuba umunyamakuru. Maze amusa kumuha amahirwe yo kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru kugirango abone ubumenyi mu bijyanye nabyo, cyane ko yari yarize ibijyanye n'ibaruramari. Icyifuzo cye cyarakiriwe, kuva ubwo yinjira mu itangazamakuru yimenyereza kuri Radio Rwanda muri 1992 ahamara amezi atandatu. Bamaze kubona ko ashoboye, ubuyobozi bwamuhaye amasezerano ya burundi nk'umukozi, maze atangirira ku muyoboro wa kabiri wa Radio Rwanda, yibanda cyane ku ndimi z'amahanga zirimo Igifaransa n'Icyongereza. Yinjira mu mwuga w'itangazamakuru, Ayanone yari afite imyaka 23 y'amavuko . [9]

  1. ↑ https://lecanape.rw/une-femme-doit-etre-competitive-sur-le-marche-de-lemploi-solange-ayanone/
  2. ↑ https://bwiza.com/?_Solange-Ayanone_
  3. ↑ https://www.ktpress.rw/2018/08/condom-or-no-condom-is-abstinence-still-relevant/
  4. ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-04. Retrieved 2023-03-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. ↑ https://www.igihe.com/amakuru/article/politiki-igenga-itangazamakuru-mu-rwanda-igiye-kuvugururwa-nyuma-y-imyaka-11
  6. ↑ https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuryango-wa-mwiseneza-josiane-wiyemeje-kumukorera-ibirori-bikomeye
  7. ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/58390/National/rgac-releases-110-million-to-support-civil-society
  8. ↑ https://www.youtube.com/watch?v=pvYz5odADq4
  9. ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/9115/news/women/how-ayanone-gained-foothold-in-rwandas-male-dominated-media-industry