Ashimwe Dominique

Kubijyanye na Wikipedia

Ashimwe Dominique uzwi kumazina ya Dominick Nick Yavutse ku itariki ya 10 Ukuboza 1986, nu umuhanzi w'indirimbo z'ihimbaza Imana, avukira i Gisenyi, ubu hitwa mu Ntara y’I burengerazuba. Ni umwana wa mbere mu muryango w’abana 6. Papa we yitwa Mbonigaba Anselme naho mama ni Kamashyuza Veronique.[1] Dominick Nick yakuze aririmbana na bagenzi be biganaga, ayobora amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana mu bigo yigagamo, akaba ari umuhanzi ufite indirimbo nyinshi zizwi nka "Inshuti nziza","Nemerewe kwinjira","Ntihinduka", "Ntacyadutanya","Ingoma","Nditabye","ineza","Arikumwe natwe". ibihembo yegukanye ni Moriah Entertainment Group cy’uko Album ye Ari "kumwe Natwe" yabaye iya mbere mu kwezi kwa karindwi muri enye zahatanaga kandi yegukanye ikindi gihembo cyitwa Salax Awards, nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana witwaye neza mu mwaka wa 2010. Ibi ibihembo bitangwa na Ikirezi Group.[2]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. http://rw.bangmedia.org/2012/04/umuhanzi-dominic-nic.html#axzz7fLD58rz9
  2. https://web.archive.org/web/20220920172827/https://www.agakiza.org/Umuhanzi-Dominic-Nic-azaniye-iki-abakunzi-be.html