Jump to content

Ariel Uwayezu

Kubijyanye na Wikipedia
(Byoherejwe kuva kuri Ariel Wayz)

Inyandikorugero:Merge

Ariel Wayz Umuhanzikazi w'umunyarwanda

Uwayezu Ariel ( azwi muri muzika nka Ariel wayz) ni umuhanzikazi w'umunyarwanda wavukiye mu karere ka RUBAVU, mu ntara y 'Uburengerazuba ,akaba ari umwana wa gatanu mu muryango w'abantu umunani. Ariel Wayz ntakidasanzwe kubona yarakuze akunda umuziki kuko yakuze nyina akunda kuririmba muri orukesiteri (orchester) yitwa INGERI mu imyaka ya 1990. Mu gihe abandi banyeshuri bibandaga mu gukurikirana ayandi masomo asanzwe, we

yibanze gusa mu muziki aba aribyo akurikirana nk'umwuga kuko nizo zari inzozi ze.[1][2]

Intangiriro y'urugendo rwe

[Hindura | hindura inkomoko]

Uwayezu Ariel ni umwe mubari bagize itsinda ryari rikomeye mu muziki nyarwanda ryitwa symphony ryari rigizwe n'abanyeshuri barangije kwiga umuzika ku Nyundo. Uwayezu Ariel ubu afite imyaka 22 gusa ni umukobwa ukiri muto afatwa nkumwe mubahanzikazi bazamuka vuba mu Rwanda rufite .[3][4]

Amashuri Yize

[Hindura | hindura inkomoko]
Ifoto ya Ariel Uwayezu akiri mu mashuri

Uwayezu Ariel yize umuziki mu mashuri makuru(secondary) mu ishuri ryigisha umuziki n'ubuvanganzo rya Nyundo akaba abafite Advanced certificate (A Level ) muri muzika .

Inkuru ye y'urukundo

[Hindura | hindura inkomoko]

Uwayezu Ariel yaje gukundana n'umuhanzi mugenzi we uzwi ku izina rya Juno Kizigenza .

Byaravuzwe cyane kuko bose bari ibyamamare muri muzika, aho haje gushira amezi atandatu bakundana . [5]

Ariel yasohoye indirimdo ye ari kumwe n'umukunzi we yitwa Away byatumye abona ikiraka cyo kuririmba mu mikino ya basiketi. Gusa ntabwo byakomeje kumuhira kuko uwo yitaga umukunzi we yaje ku mutenguha.[6][7]

  1. https://umuseke.rw/2023/01/impfizi-yakarere-juno-kizigenza-nyuma-ya-ariel-wayz-acuditse-na-bwiza/
  2. https://igihe.com/imyidagaduro/article/ariel-wayz-agiye-gusohora-ep-iriho-indirimbo-z-ibyiyumviro-biganisha-ku
  3. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/ariel-wayz-fast-rising-girl-golden-voice
  4. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ifoto-y-umunsi-kenny-sol-na-ariel-wayz-mu-rukundo-mbere-ya-juno-juno-kizigenza
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/113204/barashyingiwe-ariel-wayz-yashinje-juno-kizigenza-kumuca-inyuma-ninkumi-yo-mu-mahanga-113204.html .
  6. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/bruce-melodie-chriss-eazy-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-mu-bazasusurutsa-abitabira-imikino-ya-bal
  7. https://inyarwanda.com/inkuru/120792/mu-mafoto-50-imbere-yababyeyi-be-ariel-wayz-yamuritse-ep-ku-isabukuru-ye-yamavuko-yitabiri-120792.html