Ariel Uwayezu

Kubijyanye na Wikipedia
Ariel Wayz Umuhanzikazi w'umunyarwanda

Uwayezu Ariel ( azwi muri muzika nka Ariel wayz) ni umuhanzikazi wu munyarwanda wavukiye mu karere ka RUBAVU , mu ntara y 'uburengera zuba ,akaba ari umwana wa gatanu mu muryango w'abantu umunani. Ariel Wayz ntakidasanzwe kubona yarakuze akunda umuziki kuko yakuze nyina akunda kuririmba muri orukesiteri (orchester) yitwa INGERI muri imyaka ya 1990. Mugihe abandi banyeshuri bibandaga mugukurikirana ayandi masomo asanzwe , we

yibanze gusa m'umuziki aba aribyo akurikirana nku mwuga kuko nizo zari inzozi ze.[1][2]

Intangiriro ryu rugendo rwe[hindura | hindura inkomoko]

Uwayezu Ariel ni umwe mubari bagize itsinda ryari rikomeye mu muziki nyarwanda ryitwa symphony ryari rigizwe n'abanyeshuri barangije kwiga umuzika ku Nyundo. Uwayezu Ariel ubu afite imyaka 22 gusa ni umukobwa ukiri muto afatwa nkumwe mubahanzikazi bazamuka vuba mu Rwanda rufite .[3][4]

Amashuri Yize[hindura | hindura inkomoko]

Uwayezu Ariel yize umuziki mu mashurimakuru (secondly) mu ishuri ryigisha umuziki n'ubuvanganza rya nyundo aka abafite Advanced certificate (A Level ) muri muzika .

Inkuru ye yurukundo[hindura | hindura inkomoko]

Uwayezu Ariel yaje gukundana n'umuhanzi mugenziwe uzwi ku izina rya juno kizigenza .

byaravuzwe cyane kuko bose bari ibyamamare muri muzika, aho haje gushira amezi atandatu bakundana . [5]

Ariel yasohoye indirimdo ye arikumwe n'umukunzi we yitwa Away bya tumye abona ikiraka cyo kuririmba mu mikino ya basiketi. Gusa ntabwo byakomeje kumuhira kuko uwo yitaga umukunzi we yaje ku mutenguha.[6][7]

REBA[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuseke.rw/2023/01/impfizi-yakarere-juno-kizigenza-nyuma-ya-ariel-wayz-acuditse-na-bwiza/
  2. https://igihe.com/imyidagaduro/article/ariel-wayz-agiye-gusohora-ep-iriho-indirimbo-z-ibyiyumviro-biganisha-ku
  3. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/ariel-wayz-fast-rising-girl-golden-voice
  4. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ifoto-y-umunsi-kenny-sol-na-ariel-wayz-mu-rukundo-mbere-ya-juno-juno-kizigenza
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/113204/barashyingiwe-ariel-wayz-yashinje-juno-kizigenza-kumuca-inyuma-ninkumi-yo-mu-mahanga-113204.html .
  6. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/bruce-melodie-chriss-eazy-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-mu-bazasusurutsa-abitabira-imikino-ya-bal
  7. https://inyarwanda.com/inkuru/120792/mu-mafoto-50-imbere-yababyeyi-be-ariel-wayz-yamuritse-ep-ku-isabukuru-ye-yamavuko-yitabiri-120792.html