Ange na Pamella

Kubijyanye na Wikipedia

Ni itsinda rigizwe n'abanyarwandakazi babiri bavukana kandi b'impanga aribo NDAYISHIMIYE Angel na BAMUREKE Pamella, bakora umuziki nk'umwuga by'umwihariko injyana gakondo.

Inkomoko y'inganzo[hindura | hindura inkomoko]

Ange na Pamella nk'izina bakoresha ku rubyiniriro batangiye kuririmba guhera biga mu mashuri y'inshuke aho baririmbaga mu itorero ry'umuco ry'ikigo ndetse bakomeje kuriririmbamo bageze no mu mashuri abanza. [1][2]

Impano yabo yo kuririmba bayitahuye ku myaka 12, igenda ibungabungwa ndetse ari nako bafashwa mu kuyikuza kugeza ubu bakaba ari abahanzi by'umwuga ku buryo biyandikira n'indirimbo zabo bwite.

Iyi mpano yo kuririmba ikaba ari impano bisangije mu muryango bavukamo doreko nta wundi babikomoraho bituma bifuza kuzayiraga abazabakomokaho. [3]

Ibindi bikorwa[hindura | hindura inkomoko]

Ange nubwo akora umuziki abifatanya no gukora ibyerekeranye n'imideri aho afite inzu y'imideri yitwa Hodan Fashion. iyi nzu y'imideri ikaba ijya inabambika muri amwe mu mashusho y'indirimbo zabo.[4][5]

Aho wakura ibihangano byabo nuko wababona[hindura | hindura inkomoko]

Ange na pamella ibihangano byabo byose biboneka ku rubuga rw'ikoranabuhanga rwa YouTube unyuze kuri shene yabo yitwa Angel na Pamella

Ukeneye kubavugisha wakifashisha uburyo bw'ikoranabuhanga bwa imeyili, ukabandikira kuri email yabo: angelnapamellabooking@gmail.com

Reba Aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. [1] Ange & Pamella bacyeje abababanjirije muri Gakondo barimo Kayirebwa mu ndirimbo yabo nshya - Igihe.com
  2. [2] Abahanzi Angel&Pamella bashyize ahagaragara indirimbo bakoranye n’icyamamare Cécile Kayirebwa - Impuruza.net
  3. [3] Impanga zahogoje Kayirebwa! Urugendo rwa Angel na Pamella bafitanye amabanga n'amateka akomeye - VIDEO - Inyarwanda.com
  4. [4] Ange and Pamela: The twins blazing Gakondo music - Newtimes.co.rw
  5. [5] Ange na Pamela bahimbiye indirimbo abahanzi ba gakondo babazamuye - Kigalitoday.com