Ange na Pamella
Ni itsinda rigizwe n'abanyarwandakazi babiri bavukana kandi b'impanga aribo NDAYISHIMIYE Angel na BAMUREKE Pamella, bakora umuziki nk'umwuga by'umwihariko injyana gakondo.
Inkomoko y'inganzo
[Hindura | hindura inkomoko]
Ange na Pamella nk'izina bakoresha ku rubyiniriro batangiye kuririmba guhera biga mu mashuri y'inshuke, aho baririmbaga mu itorero ry'umuco ry'ikigo ndetse bakomeje kuriririmbamo bageze no mu mashuri abanza. [1][2]
Impano yabo yo kuririmba bayitahuye ku myaka 12, igenda ibungabungwa ndetse ari nako bafashwa mu kuyikuza. Ubuhanga bwabo mu kuririmba iyii njyana byagiye bibafasha kubona ibigo by'amashuri bigaho nta kiguzi bibasabye kabikesha iyo mpano. Kugeza ubu, ni abahanzi by'umwuga ku buryo biyandikira indirimbo zabo bwite.
Iyi mpano yo kuririmba bakaba bayisangije mu muryango bavukamo, dore ko nta wundi babikomoraho, ibituma bifuza kuzayiraga abazabakomokaho. [3]
Ibindi bikorwa
[Hindura | hindura inkomoko]
Ange nubwo akora umuziki, ariko abifatanya no gukora ibijyanye n'imideri, aho afite inzu y'imideri yitwa Hodan Fashion ijya inabambika igihe bari gufata amwe mu mashusho y'indirimbo zabo.[4][5]
Aho wakura ibihangano byabo nuko wababona
[Hindura | hindura inkomoko]
Ange na pamella ibihangano byabo byose biboneka ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube unyuze ku muyoboro wabo yitwa Angel na Pamella
Ukeneye kubavugisha wakifashisha uburyo bw'ikoranabuhanga bwa imeyili, ukabandikira kuri email yabo: angelnapamellabooking@gmail.com
AMASHAKIRO;
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ [1] Ange & Pamella bacyeje abababanjirije muri Gakondo barimo Kayirebwa mu ndirimbo yabo nshya - Igihe.com
- ↑ [2] Abahanzi Angel&Pamella bashyize ahagaragara indirimbo bakoranye n’icyamamare Cécile Kayirebwa - Impuruza.net
- ↑ [3] Impanga zahogoje Kayirebwa! Urugendo rwa Angel na Pamella bafitanye amabanga n'amateka akomeye - VIDEO - Inyarwanda.com
- ↑ [4] Ange and Pamela: The twins blazing Gakondo music - Newtimes.co.rw
- ↑ [5] Ange na Pamela bahimbiye indirimbo abahanzi ba gakondo babazamuye - Kigalitoday.com