Amatunda

Kubijyanye na Wikipedia
Amatunda

IRIBURIRO[hindura | hindura inkomoko]

itunda

Amatunda cyangwa Marakuja ni igiti kirandaranda gifite inkomoko muri Brezile. Muri rusange ni igihingwa kitarama, kibaho igihe gito (hagati y`imyaka 5-7). Ni igihingwa gikura vuba cyane kirandaranda cyihuta, gifite igiti gikomeye. Urubuto rw'itunda rugira ishusho y'uruziga cyangwa ishusho y'igi rukagira uburebure bugera kuri cm 10 n'uburemere bugera kuri  g 90. Imbere mu itunda habamo agahu gatwikiriye urusukume ruhumura neza rugizwe n`imbuto zijya z' umuhondo ujya gutukura zivanze n`umutobe zishobora kugera kuri 250, ziba ari nto, zikomeye, zisa n`ikigina cyijimye cyangwa zikaba umukara. Amatunda akungahaye kuri vitamini A na C, akize kandi ku munyu wa Potasiyumu, Karisiyumu, Ubutare n`izindi ntungamubiri. Amatunda kandi azwi cyane kubera akamaro afite mu buvuzi.[1]

Amatunda akunda ahantu hashyuha, ahari ubushyuhe buri hagati ya dogere 20-30 ni ho heza ku matunda. Imvura ikenewe ku matunda ugereranyije yagombye kuba mm 1500 ku mwaka. Ubutumburuke amatunda akunda buratandukanye bitewe n`ubwoko bwayo : ubwoko bw`amatunda y`umuhondo bukunda ubutumburuke buri hagati ya m 0-800 mu gihe ubwoko busa n`idoma bugomba guhingwa ku butumburuke buri hagati ya m 1200-2000 hejuru y`inyanja.[2]

amatunda atukura

Amatunda akura neza ahantu hari ubutaka bw`urusenyi rwaba rudakabije cyangwa rukabije.  Igihe ubutaka buhingwamo amatunda ari ubw`ibumba, ni ngombwa kuyobora amazi  ariko iyo ari ubutaka bw`urusenyi cyane buba bukeneye ifumbire nyinshi. Amatunda akunda kandi ubutaka busharira ku rugero rwa 6.5-7.5. ariko iyo ubutaka bukabije gusharira ni ngombwa gushyiramo ishwagara.[3]

Imbuto ziri imbere n`agahu k`imbere mu itunda ni byiza kubirya cyangwa gukuramo umutobe, n`ibindi biribwa biryohera bishobora gukorwamo mu nganda, nk`ibiribwa bibikwa mu dukopo, umutobe w`imbuto,  urusukume rusigwa ku migati, n`ibindi. Amatunda akoreshwa kandi mu buvuzi mu buryo bwo kuruhura imitsi. Mu birebana n`ubukungu, amatunda ni igihingwa kinjiriza abahinzi  amafaranga atubutse  kuko inganda z`imbere mu gihugu ziba ziteguye guhita ziyagura.[4][5]

Igiti cy'amatunda

AMOKO Y`AMATUNDA[hindura | hindura inkomoko]

Muri rusange hariho amoko abiri y`amatunda, ubwoko bugira ibara ry`idoma (Passiflora edulis), n`ubwoko bugira ibara ry`umuhondo (Passiflora edulis flavocarpa). Ubwoko bw`amatunda y`umuhondo bushobora kwihanganira cyane indwara n`ibyonnyi. Naho ubwoko busa n`idoma buba bwiza cyane ku isoko kandi bukundwa na benshi kubera impumuro yabwo nziza.[6][7][8]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umutihealth.com/amatunda/
  2. https://web.archive.org/web/20230226170026/http://www.ehinga.org/kin/articles/passion_fruits/varieties
  3. https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/imishinga-yamatunda-yazamuye-imibereho/
  4. https://mobile.igihe.com/ubukungu/article/uko-imbuto-zirimo-amatunda-zagiye-zinjira-mu-rwanda
  5. https://rba.co.rw/post/Abahinzi-bimbuto-muri-Nyagatare-bavuze-ko-bahangayikishijwe-nudusimba-tuzibasiye
  6. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/amatunda-ni-urubuto-rwiza-ku-murwayi-wa-diyabeti
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/amafoto-y-umugore-wa-raila-odinga-ari-kwiba-amatunda-yateje-abanya-kenya