Amateka yo ku Ivuko rya ADEPR

Kubijyanye na Wikipedia

Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryatangiriye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, mu 1940.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

ibitaro by'itorero ADEPR biherereye i Nyamata mu Bugesera.

ADEPR yagejejwe mu Rwanda n’Abamisiyoneri bo muri Suède. Nyuma y’imyaka itatu bahageze ni bwo mu 1943 babatije Umunyarwanda wa mbere, Sagatwa Rudoviko, wabaye umukirisitu wa mbere mu itorero.

Mu kuzirikana ayo mateka, aho Sagatwa yabatirijwe hubatswe ku buryo bugaragaza amateka ye n’igihe yabatirijwe.

Aho Itorero ADEPR ryatangirijwe hari kubakwa urusengero rushya mu gukomeza gusigasira ayo mateka yaryo.

Ubutumwa bwashibutse mu myaka 83 ishize bumaze gukwira ku Isi yose ndetse by’umwihariko mu Rwanda ADEPR ifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri.

Iri torero ryakomeje kwaguka mu ivugabutumwa no mu bikorwa birimo ubuvuzi, uburezi no gufasha abatishoboye.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

ADEPR ifite insengero 3280 mu gihugu hose, ifite abadiyakoni 82 000, korali 6318, abahanzi basaga 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa 2460 n’abapasiteri 1240.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/kuva-mu-bigabiro-bya-musinga-kugera-ku-mashyuza-ya-bugarama-ahantu-nyaburanga
  2. https://web.archive.org/web/20230226180639/https://www.agakiza.org/Tumenye-Itorero-rya-Pentecote-ry-Urwanda-ADEPR.html