Amateka y'i Rutare muri Gicumbi

Kubijyanye na Wikipedia

Rutare, ni kamwe mu dusantere Akarere ka Gicumbi kavuga ko kazagira umujyi wunganira umurwa mukuru wako, hakaba hitaruye cyane umuhanda wa kaburimbo werekeza i Byumba, aho umuntu uva i Kigali akatira mu kuboko kw’iburyo yerekeza ku kiyaga cya Muhazi.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Abatuye i Rutare bavuga ko uwo mujyi washinzwe mu mwaka wa 1934 n’Abarabu bazaga muri Afurika y’uburasirazuba bagamije ubucuruzi.

Rutare iruta ubukuru umujyi wa Byumba washinzwe mu 1936, ariko na yo ikaba yarabayeho nyuma y’indi mijyi mito mito nka Kabarore (Gatsibo) na Kiramuruzi kuko ngo ari iyo muri 1930.

Bizimana Jean Baptiste[hindura | hindura inkomoko]

Bizimana Jean Baptiste w’imyaka 72 wabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda kuva muri 2003-2011, ni umuturage w’i Rutare wari ufite sewabo witwaga Sebahutu wabaye umwiru ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, yasize amubwiye byinshi ku mateka y’i Rutare.

Rutare ni irimbi ry’Abami n’Abagabekazi b’u Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo imibiri yashoboye kuhaboneka ari uwa Kigeli IV Rwabugiri n’Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera, i Rutare ngo hatabarijwe (hashyinguwe) abami batandatu n’abagabekazi bane.

Bizimana avuga ko umwami wa mbere watabarijwe i Rutare ari Kigeli I Mukobanya, bivugwa ko yategetse mu myaka ya 1378-1411, uwa kabiri akaba ari Mutara I Nsoro II Semugeshi (1543-1576), uwa gatatu akaba ari umuhungu wa Semugeshi witwaga Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609).

Umwami wa kane watabarijwe i Rutare akaba ari Kigeli III Ndabarasa (1708-1741), uwa gatanu aba Mutara II Rwogera (1830-1853), hanyuma hakaza Kigeli IV Rwabugiri watabarijwe ahitwa i Munanira, we imva ye (iriba) ikaba yarubakiwe ikiriho kugeza n’ubu.

Mu bagabekazi (ba nyina b’abami) batabarijwe i Rutare mu bice bitandukanye bigize uwo murenge, hari Nyirakigeli I Nyanguge akaba ari nyina wa Kigeli I Mukobanya, hakaba na Nyirakigeli III Rwesero akaba ari nyina wa Kigeli III Ndabarasa.

Undi mugabekazi watabarijwe i Rutare ni Nyiramibambwe III Nyiratamba nyina wa Mibambwe III Sentabyo, hanyuma hakaza na Nyirayuhi V Kanjogera wabaye umugabekazi w’abami babiri kuko yabanje kuba Nyiramibambwe IV Rutarindwa, aza gukomeza kuba umugabekazi ku ngoma ya Yuhi V Musinga.

Bizimana akomeza agira ati “Aba bami ni bo baremaremye u Rwanda, ahantu batabarijwe ubundi hagombye gusigasirwa hagashyirwa ikimenyetso kigaragara, Abanyarwanda n’abanyamahanga bakajya baza kuhareba”.

Agira ati “Icya mbere cyakorwa ni ukuhashyira ibyapa bisa neza biyobora ba mukerarugendo, gutunganya inzira zijyayo, ndetse no guhugura abaturage baho bamwe bajijutse bakajya bakira abashyitsi”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi bizajyana no gufatanya n’abaturage guteza imbere ibikorwa remezo n’ibibyara umusaruro ukenewe.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/menya-abami-n-abagabekazi-batabarijwe-i-rutare-muri-gicumbi-ahaberaga-igiterane