Amashyamba akumiwe
Appearance
Amashyamba
[hindura | hindura inkomoko]
Amashyamba n’uturere twamezemo ibiti tw’u Rwanda bishobora gushyirwa mu nzego enye:
- Amashyamba ya cyimeza yo ku Isunzu rya Kongo Nili harimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Gishwati, na Mukura;
- Amashyamba ya cyimeza ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga;
- Amashyamba cyimeza y’ahantu h’ibiti bitatanye no mu ishyamba ritanga umwezi bya Pariki y’Igihugu y’Akagera n’ibisigara by’amashyamba atanga umwezi n’ay’ahantu h’ibiti bitatanye yo mu Bugesera, i Gisaka no mu Mutara;
- Amashyamba y’amaterano agizwe ahanini n’amoko aturuka hanze (Eucalyptus sp, Pinus sp, Grevillea robusta) n’ibiti bikwirakwijwe ku butaka buhingwa (gutera amashyamba) no mu nkengero z’ibyobo birinda isuri.[1]
Igihugu
[hindura | hindura inkomoko]Amashyamba y’igihugu yakekwagaho kuba 240.746 ha mu 2007. Ibyo bikaba bihwanye hafi na 10 ku ijana by’ubuso bw’ubutaka bw’imusozi bw’igihugu (23.835 km2). Ariko umutungo w’amashyamba mu Rwanda ugizwe nanone n’uduce tw’ubutaka duteyemo ibiti n’umutungo w’amashyamba y’amaterano.