Jump to content

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Inyundo nk'igikoresho gikoreshwa mu mashuri y'ubwubatsi
aho bakorere paliki mu gihe bagiye kwiga kubaka

INTANGIRIRO

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere amashuri y’ubumenyi ngiro cyane cyane mu rubyiruko.

Ugendeye kubigaragara nuko byibuze mu mwaka 2024 abagera kuri 60 % bazaba bararangije amashuri y’ubumenyi ngiro.Ibi bizafasha kugabanya umubare w’ubushomeri ndetse  no kongera ishoramari mu gihugu.

Aya mashuri ashimangira inyigisho zigendeye kubikorwa (practice).Aha buri munyeshuri afashwa kugaragaza icyo ashoboye gukora cyizamugirira akamaro kikagirira n’igihugu muri rusange.

Ese uburyo bwo kwiga imyuga mu Rwanda bugeze he?

Muri rusange leta yu Rwanda yashyizeho aya mashuri ibona ko afitiye igihugu akamaro kuko urebye neza uzanga ibikoresho byinshi twifashisha mubuzima bwacu bwa buri munsi biba byarakozwe hifashishijwe ubumenyi buturuka muri aya mashuri.

Leta yagerageje kubaka amashuri hirya no hino mu gihugu ndetse no gutanga ibikoresho byibanze bikenewe kugirango aya masomo ashobore kwigwa nta nkomyi.Hari abarimu babifitiye ubushobozi bafasha abanyeshuri kumva neza isomo ndetse no kuri koresha mu buzima bwa buri munsi.

Imyumvire ihagaze ite kubijyanye n’amashuri y’imyuga?

Ubu U Rwanda rufite imishinga miremire igamije guteza imbere aya mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.Ntibigarukira aho kuko yashyize n’imbaraga mu kwigisha abaturage ibijyanye n’ibyiza byo kwiga aya mashuri.

Urugendo ruracyari rurerure muguteza imbere aya mashuri ndetse no gushimangira ibyiza byayo mu rubyiruko ariko ubu abantu basobanukiwe neza n’ibyiza y’amashuri ndetse batangiye no gushishikariza abana babo kwiyumvamo ubushobozi no kubona mahirwe muri aya mashuri