Amashashi na Parasitiki

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Amashashi na Parasiki)
parasitiki

Reta y'u Rwanda yatangiye guca ikoreshwa ry' amashashi na parasitiki nkabimwe mu bikoresho byifashishwaga mu buzima bw' abanyarwanda harimo uducupa twamazi dukoze muri palasitiki , amashashi yakoreshwaga afungwamo bimwe mu bicuruzwa nk'isukari, amafu atandukanye cyangwa amashashi yakoreshwaga atwarwamo ibyahashywe mu masoko.[1]

Itegeko rihana ikoreshwa ry' amasashi na parasiki[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 2008, Leta y’u Rwanda yasohoye itegeko ribuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi akoze muri parasitiki. Iri tegeko rinagena n’ibihano ku warirezeho birimo igifungo kiva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka n’ihazabu iva ku bihumbi 100 kugera ku bihumbi 500 Frw cyangwa kimwe muri byo ku bakora cyangwa abakoresha aya masashi. Ugurisha  aya masashi we ahanishwa kuva ku ihazabu y’ibihumbi 10 kugera ku bihumbi 300 Frw, naho umuntu wese utabyemerewe ukoresha aya masashi  ahanishwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 100[2]

Ikoreshwa ry'amashashi na parasiki byangiza ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma yikorwa ry'ubushakakashatsi ku bidukikije reta y'uRwanda ibicishije mu Ikigo cy’ igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA bagarageje muri zimwe mu ngaruka mbi ziterwa n'ikoreshwa ry' amashashi na palastiki zikurikira :[3]

  • Amashashi na parasiki bigira ingaruka mbi kubidukikije harimo gutuma amazi y’imvura atabasha gucengera mu butaka n’umusaruro w’ubuhinzi ukagabanuka.
  • Amashashi na parasiki arekura imyuka ihumanya igihe atwitswe cyangwa akoreshejwe mu gupfundikira ibiryo biri ku ziko.
  • Amashashi na parasiki biteza umwanda ku bidukije ndetse no mu nzuzi n'imigezi kuko bitabora .
  • Amashashi na purasiki byangiza inzira z' amazi bikaba byateza isuru .
  • Amashashi na parsiki byangiza urusobe rw'ibinyabuzima byo mu mazi [4].

Amashashi na parasiki byangiza ibidukikije umwuka duhumeka,yanduza amazi ndetse ni izindi ngaruka mbi cyane kubidukikije muri rusange

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-nyuma-yo-guca-amashashi-pulasitiki-zikoreshwa-rimwe-nazo-zatangiye
  2. https://ar.umuseke.rw/amashashi-rema-yayahagurukiyeuyafatanywe-aracibwa-agera-kuri-300-000-frw.hmtl
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-04-25. Retrieved 2022-04-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/guca-amashashi-byagabanyije-umwanda-muri-kigali