Jump to content

Amasezerano yo gutiza ubutaka nk'ingwate

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda, Amasezerano y'inguzanyo ku mutungo utimukanwa nka garanti ya banki, ni amasezerano agenga amategeko agamije koroshya inzira yo kubona inguzanyo ya banki mu Rwanda. Mu gukoresha imitungo itimukanwa nk'ingwate. Muri iyi gahunda, nyir'ubutaka aba yemeye kuguriza ubutaka bwe uwagurijwe na bank, aho uwagurijwe na banki akoreshwa ubutaka yatijwe nkigwate yo kubona inguzanyo muri banki. Aya masezerano akorwa imbere ya noteri wa Leta cyangwa noteri wikorera ufite ububasha bwo kugurisha ubutaka. Uruhare rwa noteri ni ukwemeza ko amasezerano yubahirizwa n’amategeko kandi akemeza ko impande zombi zumva neza amategeko n'amabwiriza, bityo bigatanga urwego rwizewe kandi rwemewe muri ubwo bucuruzi bw’imari[1]

Urundi ruhare rwa noteri ni ukugenzura niba izo nyandiko ari ukuri ndetse n’irangamuntu y’abayigizemo uruhare, kandi akagenzurako hubahirizwa amategeko n'amabwiriza y’ubutaka mu Rwanda. Ubu buryo bwemewe n'amategeko bufasha kurengera inyungu za nyir'ubutaka, uba wabutije ndetse n'uwagurijwe agendeye kungwate yatijwe, kugira ngo abone inguzanyo. Mu gukurikiza ayo masezerano yemewe, habaho ikizere no gukorera mu mucyo, bigatuma habaho uburyo bwizewe bwo gukoresha imitungo itimukanwa nk'ingwate ya banki mu Rwanda. bank ikoresha impapuri zubutaka zatijwe ikaba arizo igira ingwate nyuma yo kubyumvikanaho nanyiri ubutaka. iyo impande zombi ziri kubyumva kimwe[2]

Urutonde rwintanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://www.lands.rw/rw/iyandikisha-ryubutaka
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2024-07-09. Retrieved 2024-07-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)