Amasezerano y'ubutaka mu Rwanda
Ubutaka
[hindura | hindura inkomoko]Ubutaka mu Rwanda bwandikwa n'umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka cyangwa umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka yandika muri rejisitiri y’ubutaka amasezerano y’ubukode burambye agatanga icyemezo cy’iyandikishwa.Iyo ari ubutaka bw’umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka cyangwa ubw’abo bafitanye isano ku gisanira cya mbere buri mu ifasi akoreramo, amasezerano y’ubukode burambye ashyirwaho umukono n’Umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka.[1]
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Amasezerano y’ubukode burambye n’icyemezo cy’iyandikishwa ry’ubutaka bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa mu buryo bw’impapuro zicapye. Iyo amasezerano y’ubukode burambye n’icyemezo cy’iyandikishwa ry’ubutaka byatanzwe ku muntu utari nyir’ubutaka, biteshwa agaciro hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko abigenga