Amamesa

Kubijyanye na Wikipedia
Palm Oil
Huile de Palme niko bayita mururimi rw'igifaransa

Amamesa aza ku mwanya w’imbere mu mavuta aribwa cyane ku isi kuko yihariye kimwe cya gatatu cy’ingano y’amavuta yo kurya akorwa ku isi. Ni mu gihe kuko ugereranyije n’andi mavuta niyo ahendutse nyamara kandi kuribwa kwayo kugibwaho impaka zinyuranye. Bamwe bayasingiza ubwiza dore ko atabamo cholesterol mbi, akaba amavuta aryoshya isombe, abandi bakayashinja kuba ashobora gutera zimwe mu ndwara z’umutima na kanseri zinyuranye. Ese ukuri ni ukuhe? Ese kurya amamesa ni byiza cyangwa ni bibi? Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Uko akorwa[hindura | hindura inkomoko]

Amamesa (huile de palme/palm oil) ni amavuta akorwa akuwe mu mbuto z’igiti cyitwa ikigazi (Elaeis guineensis) kikaba igiti gifite inkomoko mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo na Afurika y’iburengerazuba. Bivugwa ko kuribwa kwayo bihera mu myaka isaga 5000 ishize.

Amamesa ni amavuta asa n’afashe iyo atarahura n’ubushyuhe akaba atangira kuyenga iyo ubushyuhe bugeze kuri dogere 35 za Selisiyusi (35°C).

Amameza ni bumwe mubwoko bw'amavuta yo kurya

Uko akoreshwa[hindura | hindura inkomoko]

Amamesa uretse kuba akoreshwa mu gukaranga ibyo kurya aho abanza gucamutswa kugirango ayenge cyangwa se agashyirwa mu isombe, anasigwa ku rugara rw’inkono bikayirinda kubira.

Amamesa kandi aratunganywa agakorwamo ubuto bukunze gukoreshwa mu gukora ifiriti kuko atinda kugera mu gihe cyo kuba yatumuka (smoke point) kuko bisaba 232°C.

Anakoreshwa mu gukora kandi biodiesel ishobora gusimbura essence.

uko amamesa atunganywa

Intungamubiri zirimo[hindura | hindura inkomoko]

Mu kiyiko kimwe cyayo (ni nka 14g) dusangamo:

  • Calories 114
  • Ibinure 14g

Ibinure byuzuye 7g

Ibinure bituzuye bidakomatanye 5g

Ibinure bituzuye bikomatanye 1.5g

  • Vitamin E ingana na 11% y’ikenewe ku munsi

Nkuko bigaragara amamesa agizwe 100% n’ibinure aho dusangamo 50% ibinure byuzuye.

Muri byo harimo palmitic acid iyi ikaba yihariye 44% y’ibigize amamesa ari nabyo bivamo calories (igipimo cy’ingufu).

Ibara ryayo ryerekana ko harimo beta-carotene iyi ikaba ihinduka vitamin A iyo igeze mu mubiri.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2019-04-26. Retrieved 2023-03-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)