Amahamba y’abungeri b’Ingurube
Iryoheshabirayi
[hindura | hindura inkomoko]Inzovu y’urwijiji rukabije ubujorojoro
Iya rujegeza-bijumba rwa semitabo,
Noneho amavubi arayarika mu bikobokobo,
Kira nyumba ya rukara rwa Majoro!
Rujugitira-bijumba rwa njunditse ibika,
Imvubu y’icyagane ya ruhungabanya-bitebo,
Isigaye itengerana umuraru wose ugatigita
Ikaba iya Rutare rwa SOMUKI i Rutongo!
Kivurivuri cya ruvungura-byavu,
Imbona-bake ya ruhingitirana-mubiri,
Ni ikitayega zishokanye umunihiro,
Ikaba iya Rukara rwa MINETE!
Ruhiniriza-kibero rwa sendahiriye,
Karisimbi k’amatungo ka ruhonjokerana,
Iyo basigaye bitiranya na ruva-kwaya,
Ikaba iya Rutare rwa Muganga.
Umuduga uhetse umubyibuho wa ruzimiza-mbavu,
Imponjoke yagurirwa amarembo ya ruhimbaza-barebyi
Isigaye ikinana ibicece mu icongori ry’ibifungo:
Ikaba iya rukara rwa Kurimpuzu, nzayibaga!
Gihirihiri cya ruhingika-bondo,
Inyumba irangwa n’umubyibuho ya ruvonyeza-bijumba,
Isigaye ibunda mu byambu ikabigomera:
Iba mu ngoro mu Rukari, aho zogerezwa isahani!
Gihiringitirane cyashiriyemo umurizo,
Mavuta-mingi ya rutenga-bondo,
Iyashinganywe n’abategeka-birori ba Leta,
Ifungiye i Rwinkwavu kwa Sovanye
Rubyagira-nzira rwa ndanze guhigama,
Intamati yamazwe ubwoya no kuneta ya rubyimbabyimba,
Iyo bakekaga umwingo ikarushya abasuzumyi,
Izigamwe na Misiyoni iruhande rw’ifumbira!
Yemwe ga bana baragiye mu bishanga,
Mureke zirenze imijumbajumba n’isayo,
Nizihaga zihundagarire mu bizenga:
Zidashongesha amavuta yo gukaranga ibirayi.
Kamena niboneka ntibahute kuzamburira,
Ahanini muri hoteri harazishaka;
Zirahaka amanoti n’ibikoroti mu mabondo,
Nicyo abasirimu bazikundira murakenge!
Kuyavuga si ko kuyarangiza inyuma:
Uwarata intendeza-matwi yakesha amajoro!
Za runihira zishoka nk’imvura y’umuhindo
Impini igaturika zikwira ibishanga.
Nimugwire Bikoko by’imva-burayi
Nimutungwe isanzure ntimukinenwa!
Nimutebanwe akamaro n’ibinyamahembe
Mubyirukane n’amajyambere y’u Rwanda.[1]