Jump to content

Amagaju Fc

Kubijyanye na Wikipedia

Iyi ni imwe mu makipe ya mbere afite amateka maremare kandi ashaje cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yashinzwe ahagana mumwaka 1935.: Amagaju FC yashinzwe n’Umutware Rutaremara ubwo yari amaze kugabirwa ubutware bw’Intara cyangwa ubutware bwa Bufundu (ubu akaba ari mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y'Amajypfo mucyahoze ari Gikongoro). Umupira w'amaguru muri icyo gihe wari umaze kumenyekana mu gihugu binyuze mu mashuri, cyane cyane ababyirukaga n'abigaga i Kabgayi bigishwaga n'abamisiyoneri b'abazungu.[1]

IBIGWI N'AMATEKA

[Hindura | hindura inkomoko]

[1]Mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amagaju FC ntabwo ari ikipe izwiho gutwara ibikombe bya shampiyona y'ikiciro cyambere, ahubwo ibigwi byayo bishingiye ku mateka yayo maremare, kuba kera yaratsindaga amakipe akomeye nka Rayon sport, Mukura Victory Sports,Kiyovu Sports ndetse na Panthères Noires Kigali yaje gusenywa bityo Amagaju bikayaviramo kwitwa "Inkuba Zesa", no kuba ari yo kipe ya mbere mu Rwanda yahimbiwe indirimbo iyirata ibigwi ariyo "Dore Inganji Iturutse i Bufundu", yahimbwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami, ishingiye ku kurata ibigwi by'ikipe n'imihigo yayo.

BAMWE MUBAYIYOBOYE

[Hindura | hindura inkomoko]

Paul Nshimyumuremyi Ni we Perezida w'Amagaju FC ucyuye igihe kandi umaze imyaka itari mike ayiyobora, harimo n’igihe yayifashaga kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) mu mwaka wa 2023. mubandi bayiyoboye harimo Munyantwali Alphonse wari umuyobozi wakarere ka Nyamagabe. Ni we muyobozi uzwi cyane wabyutse izina ry’Amagaju FC ubwo yari Meya w'Akarere ka Nyamagabe (nyuma yaje kuba Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, ubu akaba ari na Perezida wa FERWAFA).

[Hindura | hindura inkomoko]

UKOYITEGUYE UMWAKA WIMIKINO

[Hindura | hindura inkomoko]

Nyuma y’uko mu ntangiriro z’umwaka ikipe itandukanye n’umutoza Niyongabo Amars wari umaze imyaka ibiri n'igice, Amagaju FC yinjiye mu cyerekezo gishya cyo gushaka abatoza bafite amashagaga nka Sghir Hammadi hamwe n'abatoza bunganira barimo [Imurora Hakizimana Japhet] . [2]Komite y’iyi kipe ikunze kwibanda kuzana abakinnyi bafite imbaraga bakura mu bihugu bituranye nka u Burundi na DR Congo, ndetse n'abakinnyi bakiri bato mu gihugu kugira ngo hubakwe urwego rurambye kandi ruzigamye mu bukungu bw'ikipe.

  1. 1 2 https://ingenzinyayo.com/2018/09/13/ikipe-amagaju-fc-niyo-ifite-imyaka-myinshiariko-ntacyerekezo-igiraizira-ikiizazahurwa-nande/
  2. https://www.igihe.com/imikino/football/article/amagaju-fc-yabonye-abakinnyi-bashya-n-umutoza-bavuye-i-burundi