Amafunguro yagutera ubwivumbure
Ujya wumva umuntu avuga ati jyewe sindya inyama iyo nziriye ndapfuruta, undi ati jyewe iyo ndiye imyumbati ndaruka inda nkayeza. Benshi usanga bavuga bati ubwo nyine inzoka yawe ntibishaka nyamara kandi burya si inzoka iba itabishaka ahubwo ibi ni ubwivumbure umubiri uba wagize kuri iryo funguro. Ubu bwivumbure ku mafunguro runaka ubusanga ku bantu bakuru 5% naho ku bana ni 8%, bivuzeko hari igihe ukura umubiri wawe ntiwongere kugira ubwivumbure ku ifunguro runaka
Nubwo amafunguro menshi ashobora gutera ubwivumbure ku bantu runaka ariko hari amafunguro umunani azwiho gutera ubwivumbure kurenza ayandi ari nayo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.
Icyo ubwivumbure kumubiri buvuze
[hindura | hindura inkomoko]Havugwa ko umubiri wagize ubwivumbure ku ifunguro igihe ubwirinzi bwawo bubonye poroteyine zo muri rya funguro nk’umwanzi winjiye mu mubiri nuko hagakorwa ubwirinzi aho harekurwa za histamine zitera kubyimbirwa.
Ubwivumbure ku ifunguro runaka ntibusaba ngo urye byinshi kuko niyo warya agace gato cyangwa ugatumukirwa n’utuvungukira twa rya funguro ubwivumbure buhita buza. Bushobora kuza ako kanya cyangwa nyuma y’amasaha runaka bukaba burangwa n’ibi bikurikira:
- Kubyimba ururimi, umunwa cyangwa mu maso
- Guhumeka insigane
- Umuvuduko mucye w’amaraso
- Kuruka
- Guhitwa
- Ibituragurike
- Uduheri twinshi kandi turyana cyane
Rimwe na rimwe bishobora no kugera aho guhera umwuka cyangwa kugera mu gihe cyo kuraba ukaba wanapfa.
Amafunguro gutera ubwivumbure bw'umubiri
[hindura | hindura inkomoko]Amata
[hindura | hindura inkomoko]Akenshi ubwivumbure ku mata bugaragara ku bana bakiri bato cyane cyane iyo bahawe amata bari munsi y’amezi atandatu. Ubwivumbure ku mata bugaragara ku bana bari hagati ya 2 na 3 ku ijana gusa iyo bakuze usanga 90% muri bo bayanywa ntibagire ikibazo niyo mpamvu usanga abantu bakuru abenshi amata ntacyo abatwara.
Ubwivumbure ku mata bugaragara nyuma y’iminota 5-30 umaze kuyanywa bukagaragazwa no kubyimbagana, uduheri, kuruka, ibituragurike.
Niba umwana agaragaje ubwivumbure ku mata usabwaguhita uyamukurahondetse n’ikindi kintu cyose abonekamo ntiyongere kugihabwa kandi niba yonka na mama we asabwa guhita ayavaho akanahagarika ibindi byose abonekamo. Twibutse ko hano havugwa amata y’inka.
Amagi
[hindura | hindura inkomoko]Amagi aza ku mwanya wa kabiri mu mafunguro atera ubwivumbure. Gusa nayo abana bayagiraho ubwivumbure usanga 68% iyo bagejeje mu myaka 16 batongera kuyagiraho ubwivumbure.
Ubwivumbure ku magi burangwa no kuribwa mu nda, ibituragurike n’ibiheri, ibibazo byo guhumeka, rimwe na rimwe bikaba byanatera guhera umwuka
Gusa kuko poroteyine zo mu muhondo w’igi zitandukanye n’izo mu mweru waryo usanga ahanini iziri mu mweru w’igi ari zo zitera ubwivumbure.
Kimwe no ku yandi mafunguro atera ubwivumbure nibaugaragaje ubwivumbure ku magi usabwa guhita uyavaho kimwe n’ibindi byose abonekamo.
Ku mwana ugejeje amezi hejuru ya 8 ushobora kumuha umuhondo waryo ugategereza akabanza akageza ku mwaka kugirango umuhe umweru. Ariko niba mu muryango harimo uwagize ubwivumbure ku magi, usabwa guha umwana igi ari uko agejeje umwaka.
Ubunyobwa bwo mu giti
[hindura | hindura inkomoko]Ubwivumbure ku bunyobwa bwo mu giti ni ubwivumbure umubiri ugira ku bintu byose byitwa ubunyobwa ariko Atari bwa bundi bwera mu butaka. Muri bwo twavuga walnuts, almonds (amande), cashew nuts, brazil nuts na macadamia.
Kugira ubwivumbure kuri ubu bunyobwa bivuze ko unabugira ku mavuta abukomokaho. By’umwihariko niba ugira ubwivumbure kuri bumwe cyangwa bubiri n’ubundi usabwa kubwitondera.
Ubwivumbure kuri ubu bunyobwa buba bukomeye kuko bushobora gutera guhera umwuka ku kigero cya 50% kandi bwo ubugira ntabukira iyo akuze, ni twibanire.
Niyo mpamvu umwana utarageza ku myaka itanu Atari akwiriye guhabwa ubunyobwa n’ibibukomokaho.
Ubunyobwa
[hindura | hindura inkomoko]Ubu noneho ni bwa bunyobwa busanzwe bwera mu butaka (arachides, cacahuetes, peanuts).
Ubwivumbure kuri bwo ubusanga ku bana hagati ya 4 na 8 kuijana naho abakuru ni hagati y’umwe na babiri ku ijana bivuze ko kuri bwo iyo ukuze bishobora guhinduka kuko abana hagati ya 15% na 22% iyo bakuze ntibongera kugaragaza bwa bwivumbure.
Gusa kuri ubu hari gukorwa ubushakashatsi ku miti ivura ubu bwivumbure ku bana bakiri bato.
Kimwe n’ahandi hose kwirinda ni uguca ukubiri n’ubunyobwa n’ibibukomokaho byose.
Reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)