Amabuye y'agaciro mu bidukikije
Amabuye
[hindura | hindura inkomoko]Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni igikorwa kigizwe n’umutungo utisubiranya ufite agaciro gahanitse. Amabuye y’agaciro akoreshwa mu masoko y’igihugu no mu mahanga hagamijwe iterambere mu bukungu no mu bintu bikorerwa mu nganda. - Ariko, n’ubwo bukoresha ubuso buto bw’ubutaka, bushobora kugira ingaruka zihambaye ku bidukikije kandi akenshi zidatezuka. - Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri byiyongereyeho hafi 55 ku ijana mu mwaka w’i 2004, bishyigikiwe ahanini n’umusaruro wiyongeraga wa gasegereti n’uwa tini. - Urwego rw’amabuye y’agaciro na za kariyeri rukekwaho kuba rukoresha ku buryo butaziguye hafi abantu 50.000 mu Rwanda. [1]
Ibidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Ubungubu, ibikomoka kuri za kariyeri bitanga 11 ku ijana by’inyungu ziboneka imbere mu gihugu ugereranije na 3-4 ku ijana uhereye mu mwaka w’i 1990. Ubwiyongere mu rwego rw’inganda bwageze hafi kuri 7 ku ijana mu mwaka w’i 2004, - Ntihashize igihe, mu myaka y’i 2006-2007, urwego rw’amabuye y’agaciro rwashyizwe mu maboko y’abikorera ku giti cyabo ku buryo burambuye, ibyo bituma haba imizamukire muri icyo gikorwa cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. - Amafaranga yinjiye akomoka ku mabuye y’agaciro (mines) yari miliyoni 71 z’Amadolari y’Abanyamerika na miliyoni 93 mu 2007 n’i 2008 buri kimwe. Yarengeje intego zakekwaga kugerwaho mbere.[1]